Mw’ijambo rya Perezida Nkurunziza yavuze agaragaza ibyaranze ubutegetsi bwe n’ibyo yagezeho mu myaka 15 yari amaze ayobora uBurundi yavuze ko imyaka icumi ya mbere yaranzwe no gusimbuka imitego myinshi iruhande rw’amashyaka n’Amasendika avuga ko yakorerega mu kwaha kw’abakoroni anongeraho ko yanaranzwe n’ibigeragezo bitagira uko bingana.,yagize ati:
Imyaka icumi ya mbere kwabaye gusimbuka imitego myinshi iruhande rw’amashyaka n’amasendika akorera inyungu z’abakoroni twamaze imyaka 10 mu bigeragezo bitagira uko bingana.
Yashinje bamwe mu Barundi, ingeso mbi ifatiye mu kunva bahora mu ntambara, amacakubiri,ugucanamo kwabonse byose biba biri mu ma shyirahamwe n’amashyaka,harimo akagaye n’agasuzuguro, kutubaha inzego za leta kubantu bamwe bamwe.
Perezida Nkurunziza yanongeyeho ko ino mitego yose n’ibigeragezo yabisimbutse ngo kugeza naho abanze guha igihugu cye imfashanyo bibwirako uBurundi butazabona ubushobozi bwo guhemba abakozi bumiwe, ndetse ko uBurundi bwabashije kwitegurira matora inshuro eshatu zose budategereje akimuhana ibi bikaba bigaragaza ko uburundi bushoboye ati:
hari abari bitwaje ko batadufashije tutazabasha guhemba abakozi ,ariko siko byagenze twabandanyije tubahemba tunabongerera agahimbazamusyi mu mugambi wo kugabanya insumbasumbane mu mishahara ,kwitunganyiriza amatora inshuro eshatu tutarindiriye akimuhana ni intambwe idasanzwe mu gusubiza iteka uBurundi , kandi kikaba ikimenyetso kigaragaza ko dushoboye .
Uruhande rwa Agatho Rwasa siko rubibona
ubwo bushobozi umukandida Agato Rwasa w’shyaka FNL wiyamamarije ku mu rwa mukuru wa Kayanza mu buraruko bw’uBurundi ku munsi wa kane siko abibona .
Ubwo yarari mu bikorwa byo kwiyamamaza kuya 30 Mata 2020 mu mujyi wa Kayanza umukandida w’ishyaka FNL Agato Rwasa ashingiye ku nzego eshatu zigize ubukungu bw’uBurundi arizo ubuhinzi, ubworozi hamwe n’uburobyi yavuze ko mu myaka 15 Nkurunziza amaze k’ubutegetsi ko izi nzego zibagiranye ndetse abwira imbaga y’abantu bari bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza ko abo Nkurunziza avuga ko bahembwa neza ndetse bakaba baranabongereye uduhimbazamusyi ari abamufashaga gutegeka no gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bityo ko nta terambere ryari gushoboka mu gihe abaturage muri rusange batitabwagaho.
yagize ati:ushaka guteza imbere igihugu uteza imbere abanyagihugu, ubirengagije ukiyongerera imishahara wowe ubwawe, ukanayongerera abagufasha gutegeka no gukandamiza abo mutavuga rumwe iterambere ni ntiryagerwaho nabusa.
Agato Rwasa yanongeye ho ko imibanire icumbagira hagati y’UBurundi n’amashirahamwe mpuzamahanga nka ONU na bimwe mu bihugu bibarizwa mu karere uBurundi buherereyemo byatumye uBurundi buhahombera cyane,
yagize ati:uBurundi turi mu ishyirahamwe mpuza mahanga ONU ,turi mu mashirahamwe y’uturere ,twagombye kubonamo inyungu ariko kubera poltiki y’ububanyi n’amahanga itari nziza ntacyo twungukamo na gito.
Hategekimana Claude