Hakomeje kumvikana imvugo zuzuye urwango no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byumwihariko agatsiko ka Padiri Nahimana Thomas n’abambari be barimo Joseph Matata na Jean Paul Ntagara baheruka gukangurira abayoboke babo kwikiza abantu batumva ibintu kimwe nabo bakoresheshe imihoro.
N’ubwo babivuze mu buryo bwo gutebya , iyi ni imvugo yatumye benshi bibaza kuri aba bantu .Ubwo Joseph Matata mu kiganiro yarimo agirana na Jean Paul Ntagara mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi 2022 yasabye abari bamukurikiye ko hari abanyarwanda baza hanze bo batizeye ( Diaspora) bagomba kujya barangiza.
Yagize ati:” Abo bantu ahubwo nibajya baza bazafate imihoro babarangize” aha yatanze urugero rw’umutegerugori witwa Mukandikira ugaragaza kudahuza ibitekerezo nabo.
Aya magambo ya Joseph Matata yatumye benshi bakuka imitima bibuka uburyo abambari ba MRND na CDR bakanguriye Abahutu guhaguruka bagafata imihoro bakibasira Abatutsi, babwirwa ko icyo gikorwa kigamije kwirwanaho. Icyatangaje ariko n’uko na Jean Paul Ntagara wiyita uwacitse ku icumu yunzemo akishimira iyo mvugo ya Matata maze si ukurekura igitwenge kakahava!
Biteye agahinda kubona umusaza waciye muri ayo amateka mabi, ahindukira agahindura kwicisha umuhoro urwenya ndetse ukumva yifuriza Abanyarwanda kongera kugusha iryo shyano ngo “Nikobizarangira” maze abo bicaranye muri icyo kiganiro aho kumukebura uko bikwiye, bagatembagara !
Umusaza Matata yari akwiye kwegera abantu bagizweho ingaruka n’ayo mateka bakamusobanurira icyo umuhoro wibutsa ababonye amabi yakoreshejwe byitiriwe umujinya kuko, nta mujinya wagakwiye kuba intandaro yo gutemana.
Iyi politiki yo guhishikariza abantu gukoresha umuhoro nyuma y’ amarorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagwiririye igihugu hifashishijwe icyo gikoresho! Yongeye kuzanwa n’agatsiko k’abahezanguni by’umwihariko abiyita ko bari muri guvernoma ikorera mu buhungiro barangwajwe imbere na Padiri Nahimana Thomas bakunze kurangwa n’ ingengabitekerezo ya Jenoside no guhembera amacakubiri .
Uko gutebya mu bikomeye byakozwe no kuri RTLM mu rwego rwo “gutinyura” abaturage kwica; itoteza ryabanje kugirwa urwenya.
Nyuma y’aya magambo ya Joseph Matata na Jean Paul Ntagara benshi mu babakurikiye babasabye gusaba imbabazi Abanyarwanda bakomerekejwe n’ayo magambo.
Joseph Matata asanzwe afite umuryongo yise CLIIR ( Centre de Lutter pour L’impunite et l’injustice au Rwanda) azwiho gusebya ubutegetsi bw’uRwanda . akaba ahuje ingengabitekerezo n’indi miryango nka Jambo ASBL n’iyindi ikorera hanze y’u Rwanda izwiho guhembera amacakubiri, gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi 1994 akaba n’inshuti yakadasohoka ya Padiri Nahima Thomas na Guverinoma ye yiyita ko ikorera mu buhungiro.
Claude Hategekimana