Muri iki gihe ubuhinzi ni ikintu gikomeye mu mibereho ya muntu, kuko buri wese aho ava akagera akenera ibitunga umubiri we kandi ntahandi bikomoka Atari ku bimera bikomoka mu butaka.
Uko ibihe byagiye bihita ibindi bikaza ubuhinzi bwagiye buba intwaro y’imibereho ya muntu ndetse kuburyo guhinga ariwo murimo wambere wabaye bigaherekezwa no Korora amatungo, kuko ubuhinzi n’ubworozi ntibisigana.
Kuri ubu iterambere ryatumye ubuhinzi n’ubworozi nabwo bukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho mbere amatungo nayo yifashishwaga mu buhinzi ndetse nayo agatunga n’ibisigazwa byakomotse mu bihingwa.
Kubera ko iterambere ryakomeje kwihuta cyane ndetse amasambu nayo agasa naho agabanuka byatumye ubuhinzi buzamo ibibazo birimo n’indwara zibasira ibihingwa ndetse amatungo nayo aterwa n’uburwayi buhitana ubuzima bw’amatungo maze bituma umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi urushaho gutuba.
Ni muri urwo rwego Abahanga mu by’ ibinyabuzima bw’ibimera n’ubutabire bagerageje gushakisha imiti ishobora guhangana n’ubwo burwayi bw’amatungo n’ibihingwa ndetse n’ibyonnyi byibasira ibihingwa maze bikagabanya umusaruro w’ubuhinzi, ariko ugasanga hari ubwo bikemuye ikibazo kimwe bigatera ikindi.
Uerugero twatanga ni uko hari imiti byagiye bigaragara ko yakwifashishwa mu kurwanya indwara n’ibyonnyi mu buhinzi ariko ikagira ingaruka kubindi binyabuzima bitungwa n’indabo zabyo cyane nk’ inzuki ugasanga zirapfuye kubera wa muti wakoreshejwe, cyangwa bikaba byagira n’ingaruka kubantu bariye ibyatewe wa muti wica udukoko.
Ni muri urwo rwego Ikigo Agropy Ltd mu Rwanda cyagerageje gushaka ibisubizo kuri ibyo bibazo maze kigerageza gushaka imiti yica udukoko haba ku bihingwa no kumatungo ariko na none itabangamiye imibereho y’ibindi binyabuzima kuko imiti yabo ikorwa mu bimera karemano hatongewemo ibindi binyabutabire bishobora kugira ingaruka kubindi binyabuzima.
Imiti Agropy Ltd ikora ikaba ikorwa mu kimera kizwi nk’ Ikireti (Pyrethrum) gifite umwihariko wo kwera mu gice cy’amakoro yo mubice byahoze ari Ruhengeri na Gisenyi ubu ni mu turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu, aho bafite imiti y’ Amazi ndetse n’ ifu bakoresha mu kurwanya udukoko ibyonnyi n’indwara mu matungo no mu bihingwa.
Uzamugura Jean Marie Vianney ni umuyobozi wa AgroPy Ltd ni Sosiyete ifite uruganda rukora iyi miti yica udukoko avuga ko bafite gahunda yo kongera imbaraga muri iki gikorwa kuko babona ko gikomeza gutanga ibisubizo ku bahinzi n’aborozi mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Yagize ati:”Twibanze cyane ku gutanga Products nziza kandi ibyo twiyemeje ni ukwagura isoko ryacu uko dushoboye mu rwego rwo gutanga ibisubizo ku miti yica udukoko twangiza imyaka y’abahinzi, tuzakomeza gukora uko dushoboye kugirango dushobore guhaza amasoko yacu kuko abahinzi nibenshi kandi bararushaho kwiyongera no gukunda Produits zacu”
Kamari Innocent ni umuhinzi w’ibirayi mu karere ka Nyabihu, aganira na Rwandatribune yagize ati: Njyewe ubu ntawundi muti nakoresha Atari uwa Agropy kuko aho ntangiriye gukoresha imiti ya Agropy byatumye umusaruro wanjye wiyongera kandi nkawukoresha neza ntampungenge mfite ko hari icyo wakwangiriza kubuzima bw’ibindi binyabuzima.”
Nirere Christine nawe ni umuhinzi w’inyanya mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze yavuze ko ubundi iyo bakoreshaga indi miti ntibyari byoroshye ko umuntu yasoroma urunyanya cyangwa urutoryi ngo aruhe umwana uri kurira ngo aruhekenye atabanje kurwoza, ariko kubera ko iyi miti ntangaruka igira kubuzima bwa muntu barasoroma bakarya ntakibazo.
AgroPy Ltd yahoze yitwa Agropharm Africa Ltd) ikaba yarashinzwe mu 2011 i Musanze, Intara y’Amajyaruguru, u Rwandaikaba ibarizwa muri Horizon Group ishami rya SOPYRWA ikigo gisanzwe gifite umwihariko wo gutunganya ibireti kibikuramo imiti inyuranye yifashishwa mu buvuzi.
AgroPy kandi itanga Products z’amazi n’ifu bifite uruhare runini mukurinda udukoko twangiza udukoko ibihingwa. Products nk’izi kandi zituma abahinzi batanga ibiribwa bisukuye ku baturage bafite ubuzima bwiza. AgroPy itanga kandi imiti yica udukoko twangiza ubuzima rusange bw’abaturage nk’ isazi, imibu n’utundi dukoko twangiza.
Muri 2012, AgroPy Ltd yahawe icyemezo cya ECOCERT cyatanzwe hakurikijwe amabwiriza y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi EC No 834/2007 & 889/2008 kuri Pyrethrum 5EW. Kuko imiti yabo ifitiye akamaro kanini abahinzi ba kawa mukurwanya ibinyenzi na Antestia ibyo bigatuma abahinzi bagira umusaruro mu bwinshi no mubwiza bityo bakagurisha umusaruro wabo ku giciro cyiza.
Agropy Ltk ikaba iherereye mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ku muhanda Musanze-Rubavu iruhande rw’aho Strabag yakoreraga naho mu mujyi wa Kigali ikaba ibarizwa mu nyubako ya CHIK aharebana n’aho Gereza yahoze muruhande ruteganye n’inyubako ya NISR.
Uwakenera ibicuruzwa byabo yahamagara kuri +250 788 384 846 cyangwa ukatwandikira kuri info@agropyltd.com tukagufasha kubona imiti yica udukoko twangiza ibidukikije y’amazi n’ifu bikoreshwa mu buhinzi bwimbuto, ubuvuzi bwamatungo n’ubuzima rusange bw’udukoko twangiza,
Ibicuruzwa bya Agropy bikaba biva mu ndabyo nziza za Pyrethrum zihingwa binyuze murusobe rwabahinzi barenga 37.000 bahabwa imbaraga biyemeje guhinga igihingwa cy’ibireti mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu, na Burera.
Rwandatribune.com