Mu murenge wa Rukoma akarere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, Abagore bavuga ko kujyana abana mu marerero bizatuma babona umwanya wo kwiteza imbere mu buryo bw’ubukungu bagana ibigo by’imari.
Hari n’abandi bo mu bice bitandukanye by’igihugu bagaragaza akamaro k’amarerero cyane ko kuri ubu biri no mu byifashishwa mu kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
Ababyeyi barerera mu marerero bavuga ko bibafasha gukora akazi kabo batekanye
Ababyeyi bafite abana bitabwaho mu marerero, mu gihe bagiye mu kazi, bavuga ko bibafasha kugakora batekanye, kuko bba bazi ko aho basize abana hizewe. Aya marerero bemeza ko atuma bakora imirimo ibyara inyungu bakiteza imbere mu buryo bw’ubukungu bakagana n’ibigo by’imari.
Niyonambaza Beatha utuye mu mudugudu wa Tunza , umurenge wa Rukoma, avuga ko kujyana umwana we mu irerero ry’umudugudu wabo byamufashije kubona umwanya wo gukora imirimo ibyara inyungu. Ati: “Mbere ntarajyana umwana wanjye ku irerero ntacyo nabashaga gukora none ubu iyo mugejeje mu irerero mpita njya gukora imirimo ibyara inyungu”.
Ibi abihuza na mugenzi we, urerera mu irerero ry’umudugudu wa Tunza, Ribera Anastasie, uvuga ko kuba irerero risigara ryita ku mwana we byatumye abona umwanya uhagije wo gukora, Ati: ” Nirirwanaga n’umwana mu rugo simbashe kubona umwanya wo gukora indi mirimo none ubu mbasha kugira icyo nkora, nagannye iy’ubucuruzi buciriritse, bizatuma twiteza mbere mu rugo rwacu kuruta uko mbere byose twabisabaga umugabo”.
Akomeza avuga iyo yabonaga byanze yanyuzagamo umwana agasiga amufungiranye mu nzu ibintu byashoboraga kumuteza ibibazo, Ati: “Kuba umwana ari kwiga aha byaramfashije cyane, kuko mbere sinabonaga uko najya gushakisha. Hari ubwo nabonaga binyobeye ngahitamo kumufungirana mu nzu kugira ngo njye gushaka ibyatunga umuryango”.
Impuguke mu by’ubukungu, Teddy Nzabirinda Kaberuka, avuga ko kujyana abana mu marerero bizafasha ababyeyi gukora imirimo ibyara inyungu ku mubyeyi wabonye aho asiga mwana, Ati:” Nta muntu uba ahantu habiri icyarimwe! iyo uri mu rugo urera umwana, niba wari kujya guhinga ntujyayo! Niba wari kujya no guca incuro ugakorera amafaranga ntujyayo! Rero iyo habayeho gahunda ituma iyo mirimo yo mu rugo cyangwa ibintu bizitira umuntu bivaho, aba agize umwanya ashobora gukoresha ikindi yahemberwa. Ni yo mpamvu bishobora kuzana inyungu ku muntu wari ufite umwana akabona aho amusiga ku buryo yajya gukora ikintu cyamuha amafaranga”.
Umuyobozi ushinzwe Gahunda na Politike mu muryango Mpuzamahanga uharanira ubutabera, uburinganire no kurandura ubukene, Ishami ry’u Rwanda (ActionAid), Uwiragiye Anathole, avuga ko hari imirimo imwe n’imwe idahemberwa ikizitira umugore. Harimo no kurera umwana bituma umugore atabasha kubona umwanya uhagije wo gukora imirimo ibyara inyungu. Ashima ko hari gahunda yo gushishikariza ababyeyi kujyana abana mu marerero kuko bizatuma babona umwanya uhagije wo gukora imirimo ibyara inyungu.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage , Uwiringira Marie Josee, avuga ko amarerero azagira akamaro gakomeye ku babyeyi b’abagore aho ngo kujyana umwana mu marerero bituma babona umwana uhagije wo kujya mu bindi, ati:” usibye kuba rituma ababyeyi b’abagore babona umwanya wo gukora bagahahira urugo, rigira n’uruhare mu kurwanya imirire mibi mu bana, uko ababyeyi badakora ni naho hava imirire mibi ku bana!. Kujyana abana mu irerero bizafasha ababyeyi cyane cyane umubyeyi w’umugore kubona umwanya wo gukora uhagije bikazatuma kandi bagira imibereho myiza bakaniteza imbere mu buryo bw’ubukungu”.
Meya Uwiringira Akomeza avuga ko kuri ubu mu karere ka Kamonyi bafite amarerero ari mu byiciro bine, icy’azwi nka ’Home based ECDs’, aho ababyeyi bashobora gushyiraho ahantu runaka abana bashobora kwigira maze bakahahurira bagahabwa uburere buboneye ariko ari mu rugo rw’umuturage. Hari ’Community Based ECDs’ aho ibigo bitandukanye, imiryango itari iya Leta, amadini n’abandi bashobora gushyiraho irerero rizajya rifasha abana bato guhabwa uburere no kwitabwaho. Andi aboneka ku bigo by’amashuri bitandukanye ari byo bita School Based ECDs ndetse n’amarerero agirwa santeri (Center based ECDs) aho umurenge cyangwa akagari bishobora guhitamo ahantu runaka hazajya harererwa abana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, madamu Kamanzi Jackline, avuga ko gahunda y’amarerero y’abana azwi nka ECDs (Early Childhood Development Centers) azafasha umugore kubona umwanya uhagije wo kwiteza imbere no guteza imbere urugo. Ati :” Umubyeyi wabonye aho asiga umwana we akajya mu yindi mirimo ntacyo yishisha bizatuma abona umwanya uhagije wo gukora imirimo ibyara inyungu”.
Madamu Kamanzi akomeza avuga ko mu marerero ari ho ababyeyi bigishirizwa kwita ku burere bw’abana bakiri bato, uko babategurira indyo yuzuye, uko bashobora kwivana mu bukene, uko bakumira bakanakemura amakimbirane mu ngo no kwita ku burenganzira bw’umwana, ibintu biteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’ingo n’igihugu muri rusange.
Mu Karere ka Kamonyi habarirwa amarerero 715 , ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko muri uyu mwaka 2022/2023, buteganya kuzongera nibura amarerero atandatu muri buri kagali yiyongera ku yari asanzwe.
Nkundiye Eric Bertrand