Hashize iminsi hagati y’abahoze ari abambari b’umutwe wa RNC aribo Jean Paul Ntagara na Jean Paul Turayishimye bafitanye amakimbirane no kutumvikana ,ari nako bakomeza guterana amagambo ku bitangazamakuru byabo.
Ibi bikaba bituruka ku magabo Jean Paul Turayishimiye yavugiye kuri Radiyo urumuri mu kiganiro na Jean Claude Murindahabi aho yasuzuguye cyane Jean Paul Ntagara na Shebuja Padiri Thomas Nahimana akavuga ko Guverinoma yabo bita ko ikorera mu buhungiro ntacyo, imaze ahubwo ko ari abantu bikinisha bagamije gushimisha no gusetsa abantu gusa.
Mu magambo make Jean Paul Turayishimye yagaragaje ko politiki ya Padiri Nahimana na Jean Paul Ntagara ntacyo yabasha kugeraho usibye kwisekereza abantu gusa mu cyo yise “Entertaining People.”
Nyuma yo kumva aya magambo ya Turayishimye, Jean Paul Ntagara usanzwe ari Minisitiri w’Intebe muri guverinoma yo mu buhungiro yashinzwe na Padiri Nahimana Thomas yiyamye bikomeye Jean Paul Turayishimye maze avuga ko ibyo Jean Paul Turayishimiye yabavuzeho abifata nko kubasebya no gutuku Guverinoma yabo n’abo bafatanyije bose abitewe n’ishyari abafitiye .
Yagize ati:”Ibyo nabibonyemo nk’igisebo n’igitutsi kuri Guverinoma yacu. Nkaba numva kubireka gutya gusa bidahagije. Ikibibatera n’ishyari. Niba hari n’ibibazo dufitanye ntago agomba kubihindura Politike. Ntago yakagombye kudusuzugura bene aka kageni ngo dukora politiki yokwikinisha no gushimisha abantu gusa.”
N’ubwo bose baje kwirukanwa muri RNC bikozwe na Kayumba Nyamwasa nk’uko Ntangara abivuga ngo biratangaje kubona umuntu nka Jean Paul Turayishimye babanye muri RNC ariwe wirirwa agenda amusebya ahantu hose uvuga ko guverinoma ayoboye ikina politiki yo kwikinisha no gushimisha abantu gusa, maze yanzura avuga ko ikibimutera ari ishyari we n’ishyaka rye ARC babafitiye.
Ntagara akomeza avuga ko ishyaka rya ARC rya Jean Paul Turayishimye risa niritababaho ngo kuko kuva ryashingwa ntacyo rirabasha kugeraho bityo ko ntacyo Turayishimye yagakwiye kuvuga muri opozisiyo .
Akomeza avuga ko ngo n’ubwo babanye muri RNC , we yaje gutandukana nayo kubera kunenga amakosa ya Kayumba Nyamwasa asigamo Turayishimye nawe nyuma waje kwirukanwa na Kayumba Nyamwasa kubera gushaka ikibazo cya Ben Rutaba ariko ngo kugeza ubu akaba ataramwibagirwa kandi yaratandukanye nabo, maze amusaba kumwibagirwa nk’uko yibagiwe ibere rya Nyina
Ati:” Natatundakanye nabo mbasiga muri RNC sinzi impamvu bakinkurikirana. Bagakwiye kunyibagirwa nk’uko bibagiwe ibere rya nyina.”
Umuntu yakwibaza impamvu aba bagabo bombi bakomeje guhangana no guterana amagambo mugihe bose basanzwe bahuje umurongo wo gusebya no guharabika ubutegetsi buriho mu Rwanda mu cyo bise opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze .
Jean Paul Ntagara wahoze ari umucungamutungo wa RNC muri Canada yaje kwirukanwa na Kayumba Nyamwasa muri RNC maze abuze aho yerekeza ahitamo gushinga ishyaka rye Restore Rwanda’s people Movement(RRPM-Inkundura) ikorera i Ottawa muri Canada nayo yiganjemo n’abandi bahoze mu mutwe wa RNC rya Kayumba Nyamwasa . Yaje kandi kwifatanya na Padiri Nahimana Thomas ubu ngo akaba ari kwiyita Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma ikorera mu buhungiro ikuriwe na Padiri Thomas Nahimana.
Ni mugihe Jean Paul Turayishimye nyuma y’igihe gito Ntagara yirukanwe muri RNC , nawe yaje gushirwa mu gatebo Kamwe nk’aka Ntagara kuko nawe yahise yirukanwa na Kayumba Nyamwasa, bapfa ubugambanyi n’imisanzu . Ibi byatumye Turayishimye nawe ashinga irye shyaka ARC afatanyije na Rea Karegeye, Tabita Gwiza , Benoit Umuhoza, Ndagijimana Pacifique n’abandi ariko bagenda bikomye Ntagara ngo kuko yari yanze ko bafatanya ahubwo agahitamo gushinga irye shyaka.
Iyi ngo akaba ariyo ntandaro yo kutumvikana hagati y’aba bagabo bombi bahoze mu mutwe wa RNC ufatwa na Leta y’uRwanda nk’umutwe w’iterabwoba.
Guhangana n’umwiryane bikaba bikomje kuzonga abagize imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda byumwihariko abakorera hanze .
Abakurikiranra hafi politiki yabo bakavuga ko n’ubwo bashinga amashyaka bavuga ko bagamije kurwanya ubutegetsi bw’uRwanda ngo ahubwo usanga bayashinga bagamije kwishakira amaramuko akaba ariyo mpamvu bahora bacikamo ibice hakiyongeraho guhangana hagati yabo bapfa amafaranga aba yaturutse mu misanzu y’ababakurikira buhumyi.
Hategekimana Claude