Padiri Nahimana akomeje kugaragaza irari n’inyota y’ubutegeti kugeza naho asigaye ashaka abantu barangiza bakiyita abahanuzi ngo Imana yamuhaye inkoni yo kuyobora u Rwanda we avuga ko ruzaba ari u Rwanda rwiza kandi ruryoshye.
Uyu muntu utabashije kwivuga amazina ye, Yumvikanye avuga nk’umuvugabutumwa ndetse yiyita umuhanuzi watumwe n’Imana . Yemeza ko Imana yamutumye ko Padiri Nahimana azayobora u Rwanda rushya rwiza kandi ruryoshye ndetse ngo imuha n’amazina yabazamufasha gutegeka.
Ku rundi ruhande ariko ababashije gukurikirana buno butumwa bemeza badashidikanya ko atari ubutumwa buturutse ku Mana. Ko ahubwo ari intumwa ya Padiri Nahimana Thomas ukomeje kugaragaza inyota y’Ubutegetsi no guteka imitwe ngo yigarurire imitima y’Abanyarwanda baba muri Opozisiyo ikorera hanze agamije kubarya agafaranga.
Ubwo butumwa buragira buti: Padiri Nahimana perezida w’u Rwanda ruryoshye n’umuyobozi w’Inama y’Abaminiitiri, Jean Paul Ntagara Visu perezida w’u Rwanda ruryoshya igihugu cy’Imana kandi perezida wa Sena. Andre Kazigaba Umuyibozi w’icyumba cy’inama y’abadepite kigizwe n’Abadepite (70).Prof Chalres Kambanda Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rugizwe n’abacamanza bakuru 7.JMV Muntu Hakizimana umuyobozi w’Inteko y’Abami kandi abaherezabitambo bagera kuri 12.
Akomeza avuga ko abahuzabikorwa b’uyu mushinga ni: Twagiramungu Faustin(Wabaye Minisitiri w’Intebe), Dr Rudasingwa Theogene(Wabaye umujyanama wa Perezida Kagame) na Muzehe Joseph MATATA.
Uyu muvugabutumwa kandi avuga ko Tribert Ayabatwa Rujugiro azaba perezida w’Inama y’Isanduku ya Leta izaba inagizwe n’abantu 7 .Sylvie Mukankiko ,Umugenzuzi wa Leta ,Rugwiro Gisovu Kibuye John, umuvugizi wa Leta, Gen Bem Emmanuel Habyarimana ushinzwe umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ati:”Imana irasaba aba bose kuzuza neza inshingano zabo. Abahamagawe bazanangira imitima yabo uyu muhamagaro wabo bazahura ‘akaga nk’ako Musa n’Abanyisiraheri bahuye nako bari gutaha i Kanani.”
Ngabo abo Padiri Nahimana yifuza ko bamufasha kuyobora icyo yise” U Rwanda ruryoshye hamwe na Leta ivuguruye by’agateganyo ngo Imana yamuhaye kuyobora nk’uko uwo mutekamutwe we ari kubikwirakwiza ku mbuga nkoranya mbaga.
Abakomeje gukurikirana udushya twa Padiri Nahimana bemeza ko afite irari n’inyota y’ubutegetsi bikabije ngo ku buryo buri munsi asigaye yikanga yabaye Perezida Nyakuri w’u Rwanda. Ubu akaba atangiye gukoresha ubutekamutwe bwa Gihanuzi ariko abamuzi bakemeza ko ari umushinga yihimbiye kugirango abakuremo amafaranga nk’uko asanzwe abikora
Claude Hategekimana
Abitwa “abihayimana” cyangwa “abakozi b’Imana”,iteka usanga bavuga ko “batumwe n’Imana”.Nyamara bagakora ibyo itubuza.Urugero,usanga bivanga muli politike n’intambara zibera mu isi.Urugero,Patriarche wa Russia witwa Kirill,ukuriye idini rya Orthodoxe ryaho,aha umugisha Putin n’ingabo ze zigiye kurwana muli Ukraine.Hagati ya 1990-1994,mu ntambara yabaye mu Rwanda,pastors n’abapadiri bahaga umugisha ingabo za Leta zigiye ku rugamba.Yezu yabujije abakristu nyakuli kwivanga mu by’isi,kandi abasaba gukorera imana badasaba amafaranga.Nyamara usanga abitwa abakristu aribyo bakora.