Mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu abura imyaka 2 gusa ngo atangire , Didas Gasana na Nadine Claire Kansinge baba mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda nibo bamaze kugaragaza inyota yo kuzatanga kandidatire yabo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2024.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter muri Mata 2022,Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze yatangaje ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2024.
Icyo gihe yagize ati:” ati nziyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka wa 2024.”
Yanongeyeho ko iki gitekerezo agishigikiwemo na Ingabire Victoire Umuhoza, ariko ntiyasobanura ishyaka aziyamamaza aturutsemo ,haba muri DALFA-Umurinzi cyangwa muri FDU-Inkingi, dore ko yombi ari aya Ingabire Victoire, nubwo ataremerwa mu mategeko agenga amashyaka ya Politiki mu Rwanda ndetse Ntiyanasobaanura niba aziyamamaza nk’umukandida wigenga.
Benshi mu basomye ibyo Didas Gasana yanditse, baratunguwe cyane ,maze Bahita bamubwira icyo bamutekerezaho.
Benshi muri bo,bahurizaga ko byonyine kuba Diadas Gasana atekereza kuyobora Abanyarwanda ,ari agasuzuguro, kuko barenze urwego rwo kuyoborwa n’abasinzi n’inzererezi zibonetse zose.
Bagize bati:”Ntawabuza Gasana kurota, kuko n’umushonji arota arya, ariko nabanze yikebuke, arebe niba afite indangagacino nibura imwe yamwemerera kuyobora nibura umudugudu, mbere yo kurota kuba Perezida wa Repubulika.”
Didas Gasana yabaye umunyamakuru w’ikinyamakuru UMUSESO, aza kuva mu Rwanda ahunga ibyaha birimo gusebanya , gutangaza inkuru z‘ibihuha no kwambura amaresitora n’utubari, dore ko abo yari afitiye amadeni y’umurengera bahoraga ku Muhima, aho Umuseso wakoreraga, bamwishyuza.
Yaje guhunga anyuze muri Uganda ,ubwo hari hegereje ngo akurikiranwe mu butabera, ubu akaba azerera mu bihugu byo mu Majyaruguru y’Uburayi. Kimwe n’abandi baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
akunze kumvikana mu binyamakuru mpuzamahanga bitandukanye nka BBC, VOA asebya abayobozi b’u Rwanda, yiyita impirimbanyi ya demokarasi, dore ko ariho ubu asigaye akura amaramuko.
Kuba yaratorotse ubutabera bw’u Rwanda , n’imiziro yo kwambura abaturage biragoye cyane ko kanditire ye ku mwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2024 yazemerwa.
Ku rundi ruhande, kuwa 3 Nyakanga 2021, ishyaka “Ishema” rya Padiri Nahimana Thomas naryo ryemeje Nadine Claire Kansinge nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2024.
Nadine Kansinge asanzwe ari Umuyobozi w’Ishyaka Ishema Party rigizwe n’agakundi k’abantu bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi 1994 kumugaragaro barangajwe imbere na Padiri Nahimana Thomas, kubera ingengabitekerezo ya Hutu-Power yamaze kubabamo karande.
Hejuru y’ibi, uyu mutegarugori nta hantu na hamwe azwi muri politiki y’u Rwanda, usibye kurusebya akoresheje imbuga nkoranyambaga no gusiga icyasha abayobozi barwo.
Hiyongeraho ko Ishyaka Ishema ahagarariye, ritaremerwa gukorera mu Rwanda ndetse abarigize hafi yabose bakaba ari abahezanguni bazonzenwe n’ngabitekerezo y’amacakubiri ashingiye ku moko.
Ni umwe mu bagize Guverinoma itemewe n’amategeko yashinzwe na Padadiri Nahimana Thomas avuga ko ikorera mu buhungiro.
Mu gihe Itegekoshinga ry’u Rwanda ritemera imitwe ya Politiki ikorera hanze no kutagira ingengabitekerezo y’amacakubiri byatuma u Rwanda rusubira mu icuraburindi nko mu 1994,biragoye cyane ko kandidatire ya Nadine Claire Kansinge ku mwanya w Umukuru w’Igihgu mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2024 yakwemerwa.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com