Umunyapolitiki akaba n’umuyobozi mukuru w’ishyaka DALF-Umurinzi ritaremerwa gukorera mu Rwanda, yagaragaje aho ahagaze ku ntambara umutwe wa M23 watangije ku Butegeti bwa DRC.
Mu kiganio yagiranye n’ikinyamakuru” Imbarutso ya Demokarasi” Victoire Ingabire yeruye avuga ko adashigikiye intambara za M23.
Akomeza avuga ko ikibazo cya M23, kitazakemurwa n’intambara,ahubwo ko hakenewe ibiganiro mu rwego rwo kumvikanisha ikibazo cyabo no kugirango kibonerwe umuti mu mahoro.
Yagize ati:” Ntago nshigikiye intambara za M23 nabusa. Gufata intwaro ntago ariwo muti, ahubwo M23 yagombaga kunyura mu nzira z’ibiganiro kugirango yumvikanishe ibibazo byayo.”
Abajijwe aho abona umutwe wa M23 ukura ubufasha, Victoire ingabire yasubije ko ipfundo ry’intambara za M23 rishingiye ku mutungo kamere wa DRC , aho buri gihugu gikomeye ku Isi nka USA bihora biwifuza, yongeraho ko n’u Rwanda atari shyashya.
Ati: Amakuru ahari n’uko ikibazo cya DRC gishingiye ku mutungo kamere iki gihugu gifite. Turahera ku bihugu bikomeye nka Amerika yifuza ariye mabuye ,kandi wabonye ko nta bushake bagaragaza mu gukemura ibibazo by’umutekano mucye muri aka karere. Impamvu bavuga u Rwanda n’uko izingiro ariho riri.
Dukurikije ibinemenyetso n’amakuru aturuka mu byegeranyo mpuzamahanga bitandukanye ,u Rwanda barushinja ko rufasha M23, kandi mubona ko na Amerika ,Ububirigi n’ibindi bihugu bikomeye, bahora basaba u Rwanda guhagarika gutera inkunga umutwe wa M23.
Si ubwambre kuko bigeze no kurufatira ibihano by’ubukungu kubera M23. Niba rubikora ndasaba ko rubihagarika.
None niba ubona Uhuru kenyata asaba Perezida Kagame kumufasha gukemura ikibazo cya M23 ,ndetse n’ibindi biganiro nk’ibya Luanda na Angola byose u Rwanda rugasabwa kubigiramo uruhare, ntacyo wumva aho ngaho?”
Victoire Ingabire, yongeyeho ko nta mutwe w’Inyeshyamba wagira imbaraga nk’iza M23 , udafite igihugu kiwutera inkunga, bitewe n’uko uba ukeneye amasasu, Intwaro ,imiti yo kuvura inkomere n’ibindi bikenerwa kugirango ubashe gutsinda intambara.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ariko sha koko iyi n’inkuru? Ingabire ni FDRL kandi iyi FDRL hamwe n’umufatanya bikorwa wayo, FARDC nibo bahanganye na M23. Rwose na Ingabire ari k’urugamba aho ari kuruhamde rwa FARDC na FDRL. Uyu mugore urwango n’ingebitekerezo afite ntibigira ingano kandi azabipfana.
Ese ubundi Niki wwe Victoire wavugira neza M23? Turakuzi ahubwo uwakubajijile icyo kibazo nawe n’umuswa kuko igisubizo cyawe kizwi. Kuki utavugamo bene wanyu FDRL bamaze abavandimwe bacu none bakaba bakomeje kubamarira I Congo? Umurozikazi unyuza uburozi bwe mu kinyamakuru yashinze ngo n’imbarutso.
Uyu mujenocidaire muba mumwandika ngo bigende bite?
Hhhhh ariko se mubona hari ikindi yavuga??? Ngo U Rwanda si shyashya??