Nyuma yuko umutwe wa M23 urekuye agace ka Kibirizi kari kamaze iminsi kari mu bice igenzura nyuma yo kugafata, aka gace kahise gafatwa na FARDC ifatanyije n’umutwe wa Maï-Maï uri mu mitwe ifatanyije na FARDC.
Umutwe wa M23 ukomeje kurekura ibice wari warafashe mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo wafatiwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Nyuma yuko uyu mutwe wa M23 urekuye uduce dutandatu mu cyumweru gishize, wanarekuye agace ka Kibirizi kari mu byo wari uherutse gufata nyuma yuko wari umaze gufata umujyi wa Kitshanga.
Aka gace ka Kibirizi na ko kari mu bice biherutse kurekurwa n’uyu mutwe wa M23 ukomeje kugaragaza no kubahiriza ibyo wasabwe kabone nubwo ukomeje guhura n’imbogamizi zo kugabwaho ibitero na FARDC.
Kuru uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, hatangajwe amakuru ko kuri uyu munsi ahagana saa saba z’amanywa (13:00’) FARDC ndetse n’umwe mu mitwe y’abambari bayo ari bo ba Maï-Maï, bahise bagenzura uyu mujyi wa Kibirizi uri muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
FARDC nyuma yo kugenzura aka gace itarwanye, yahise itangaza ko ngo igomba kurwanya uyu mutwe wa M23 ngo n’ingabo z’u Rwanda.
Byumvikanye nka rya tungo ryo mu rugo ryirukanka rihungira kwa Sebuja ryahagera rigatangira gukangata rimoka kuko FARDC yavuze ko igiye guhashya umutwe wa M23 nyuma yo kugenzura aka gace itarashe isasu na rimwe mu gihe yari yahakuwe yirukanka itareba inyuma.
RWANDATRIBUNE.COM
Ibi twe abaturage biratubabaje pe, politic niyo kutwica gusa ntacyo itumariye, Aho m23 ihagereye twari tumeze neza none dore iradutaye ibintu bitumvikana
Ibi bintu birimo ubugambanyi bwo kurwego rwo hejuru, nigute basiga abaturage mumaboko yababagirira nabi kandi bibwiraga ko batabawe?
Ark nkubu M23 konziko irikurwanira uburenganzira bwayo ibyirigukora byokuva muduce yafashe byonibiki?irafata kibirizi,sake habyimirwano bikarangira FARDC ihisubije ntanuwomugaritsemo kweli?murikutubabaza kbs nimba mudashaka gupfukama ngo murase izombwa murekintambara twisubirire iwacu badutoteze ark turikurya naho ibyomurimo ntitwararaho mukirimuriyomikino
Na rutindi Rusesabagina nawe maze ngo agiye kurekurwa, namwe ngo M23 yarekuye aho yafashe. Hashobora kuba hari izindi mbaraga ziduhatira kwivuguriza ku myanzuro tuba twafashe mbere. Birababaje ariko mwihangane nange ndihanganye.