Aimable Karasira wagombaga gutangira kuburanishwa mu mizi ku byaha akurikiranyweho, yongeye gutanga inzitizi zatumye ataburana, zirimo kuba arwaye indwara zikomeye kandi akaba afunzwe nabi.
Si rimwe cyangwa kabiri agaragarije urukiko ko afunzwe mu buryo buteye agahinda ngo kuko afunzwe wenyine ndetse ko kubera uku gufungwa nabi, byatumye uburwayi asanganywe bwiyongera.
Uyu mugabo wabaye umwarumu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu akaba aregwa ibyaha birimo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukurura amacakubiri, kuri uyu wa Kane ubwo yagombaga gutangira kuburana mu mizi, yongeye kubwira urukiko izi nzitizi.
Yavuze ko arwaye agahinda gakabije ndetse na Diabetes ndetse n’uburwayi bwo mu mutwe kandi ko adahabwa ubuvuzi bukwiye.
Yongeye gusaba urukiko ko yarekurwa akaburana ari hanze kuko imibereho ye muri Gereza iteye inkeke ndetse ko ubuzima bwe buri mu kaga.
yavuze kandi ko atajya abasha kubona dosiye y’ikirego cye ndetse adahabwa umwanya uhagije wo kubonana n’umunyamategeko we, bigatuma atabasha gutegura urubanza.
Me Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko, yavuze ko uburwayi bw’umukiliya we bukomeje kuba bubi cyane kubera ko atavurwa neza ngo yemererwe guhura n’abaganga b’inzobere.
Ubushinjacyaha bwo ntibukozwa izi nzitizi, bukavuga ko uyu mugabo afunzwe nk’izindi mfungwa kandi ko akorerwa nk’iby’abandi byose birimo kuvurwa no kwitabwaho.
Urukiko rwamaze kumva impande zombi rutegeka ko ruzasoma icyemezo cyarwo mu cyumweru gitaha tariki 11 Nyakanga 2022.
RWANDATRIBUNE.COM