Aimable Karasira wigeze kuba Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ubu ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye, yagejejwe mu Rukiko kugira ngo aburanishwe mu mizi ariko avuga ko atiteguye kuburana ndetse ko afunzwe mu buryo bwihariye.
Uyu Aimable Karasira umaze umwaka afunzwe, akigera mu rukiko, yabajijwe niba yiteguye kuburana, avuga ko atiteguye kuko afite uburwayi bukomeye burimo Diyabete, uburwayi bw’amaso ndetse n’uburwayi bwo mu mutwe yakunze kuvuga ko amaranye igihe.
Aimable Karasira uburana yunganiwe na Me Gatera Gashabana yavuze ko ataburana afite ubu burwayi bityo ko akeneye igihe cyo kubanza kwivuza.
Yavuze kandi ko afunzwe mu buryo bubabaje, ati “Nkorerwa iyicarubozo, n’ubu mfite isereri. Nta mpamvu yo kuburana kandi naratangiye ibihano.”
Yakomeje agaragaza impamvu atiteguye kuburana, avuga ko amaze iminsi itatu adasinzira bityo ko atiteguye kuburana.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugira icyo buvuga ku byari bimaze gutangazwa n’uregwa, buvuga ko uregwa ubwe ari we ukomeje gutinza urubanza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uburwayi bw’uregwa bukwiye kuvuzwa n’ubuyobozi bwa Gereza afungiyemo, icyakora bwemeza ko kuba ashaka kwivuza ari uburenganzira yemererwa n’amateegko.
Me Gatera Gashabana na we yavuze ko afite imbogamizi zatumye atabasha gutegurana urubanza n’umukiliya we, yongera gusaba urukiko kurekura uregwa agakurikiranwa adafunze.
Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwahise rusubika urubanza, rurwimurira tariki 07 Nyakanga 2022.
Aimable Karasira watawe muri yombi tariki 31 Gicurasi 2021 ubwo yari akurikiranyweho ibyaha birimo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukurura amacakubiri.
Ubwo inzego z’iperereza zajyaga kumusaka, zasanze Karasira atunze amafaranga abaribwa muri Miliyoni zirenga 30, ahita anakurikiranwaho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.
RWANDATRIBUNE.COM