Imitwe myinshi ya politiki ikorera hanze irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’abayibarizwamo, yakunze kugaragaza urwango rukomeye ifitiye ubutegetsi burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi ifatwa nka moteri y’ubutegetsi bw’u Rwanda. Uru rwango rwaba rukomoka he?
Umuryango wa FPR-Inkotanyi watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite kuva inzibacyuho yarangira mu mwaka 2003 maze Paul Kagame ku nshuro ya mbere wari n’umukandida watanzwe n’uyu muryango agatorwa n’abaturage ahigitse Twagiramungu Faustin na Nayinzira Nepomscene.
Perezida Kagame Paul yatsinze aya matora nyuma yaho yari amaze imyaka 3 ayoboye inzibacyuho kuva 2000-2003 asimbuye Bizimungu Pasiteri wari umaze kwegura.
Nubwo kuva 1994 inzibacyuho itangira kugeza 2003 irangiye hari umutwe umwe ariwo ALIR yaje guhinduka FDLR wari ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wari ku isongo mu kugirira urwango rukomeye FPR-Inkotanyi ndetse ukaba waranageraje kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye ngo ugaruke ku butegetsi ariko bikabananira.
Kuva mu mwaka wa 2003 FPR ikimara gutsinda amatora ya mbere, hatangiye kuvuka imitwe myinshi ya politiki ivuga ko irwanya ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.
Ikibazo ntabwo cyabaye kurwanya ubutegetsi nyirizina ahubwo abakunze gukurikiranira hafi ibyaberaga muri iyo mitwe ya politiki ikorera hanze y’u Rwanda, bemeza ko ikibazo cyari urwango rukomeye abashinze n’abayoboke b’ayo mashyaka bari bafitiye FPR-Inkotanyi n’umunyarwanda wese ushyigikiye politiki yayo.
Byaje kugaragara kandi ko uru rwango rushingiye ku ngengabitekerezo y’ubuhezanguni, amacakubiri ashingiye ku moko no kudashaka kwemera impinduka zabaye mu butegetsi bw’u Rwanda tariki ya 04 Nyakanga 1994 ubwo FPR-Inkotanyi yahirikaga ubutegetsi bwa Guverinoma y’abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Benshi mu bari bagize iyo Guverinoma ni bo bageze hanze bashinga imitwe ya Politiki bagamije kugaruka ku butegetsi ariko FPR-Inkotanyi ikomeza kubabera ibamba.
Nyuma yo kubona ko guhangana na FPR mu ntambara na Dipolomasi binaniranye hatangiye gukoreshwa imiyoboro y’itangazamakuru, n’imbuga nkoranyambaga ahakunze kumvikana amajwi yabo asebya ndetse aharabika ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Rimwe na rimwe bakagerageza kwambura abari muri FPR-Inkotanyi ubunyarwanda babita abavantara.
Iyi ni imwe mu mvugo y’urwango ikunda gukoreshwa n’abantu nka Padiri Nahimana Thomas n’abagize Guverinoma ye bavuga ko ikorera mu buhugiro n’abandi benshi baba muri opozisiyo ikorera hanze ikaba igereranywa n’imvugo yaw a Munyapolitiki kirimbuzi wavugaga ko Abatutsi bazabacisha muri Nyabarongo bagasubira muri Abisiniya aho baturutse agamije kubambura Ubunyarwanda no kubangisha abandi Banyarwanda.
Ikindi ni ukuba FPR-Inkotanyi yarabimye urubuga rwo kuvugiramo ibyo bashaka byumwihariko ibitekerezo bishingiye ku ivanguramoko, kubibaba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside nkuko byari bimeze ku butegeti bw’aba Hutu Power na MRND dore ko benshi muri bo bari abambari b’ubu butegetsi.
Nubwo bimeze gutyo ariko hari n’undi mubare munini w’Abanyarwanda baba hanze udahuje ibitekerezo bimwe n’ababa muri opozisiyo, wibumbiye muri Diaspora Nyarwanda wumva neza ndetse unashyigikira ku mugaragaro politiki ya FPR, bashingiye ku byo yakoze nko kugarura umutekano, politiki y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, Iterambera, guteza imbere uburezi, ubwisungane mu buvuzi n’ibindi byinshi FPR-Inkotanyi yagezeho kuva mu 1994.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM