Abashoferi barashinja Kampani Sator Rwanda, KENSRIN company Ltd na Pascal Technology ko babahaye speed Governor zibura network bigatuma bacibwa amande.
Abashoferi batandukanye bakorera muri gare rusange ya Nyabugogo berekeza mu ntara zitandukanye barashinja Kampani Sator Rwanda Ltd, KENSRIN Company Ltd na Kampani Pascal Technology kubaha speed governor zibura network bigatuma bacibwa amande nk’abatakoresheje iri koranabuhanga ngengamuvuduko.
Umwe buri aba bashoferi ukoresha Speed Governor ya kampani Sator Rwanda, avuga ko iyo atwaye speed Governor ibura network bigatuma ahanwa kandi ari nta ruhare yabigizemwo, agasaba RURA na Police y’u Rwanda ko bajya bagenzura utu tugabanyamuvuduko (speed Governor ) mbere y’uko duhabwa abashoferi kuko ngo bibagiraho ingaruka zo guhanwa kandi ngo bamwe muri bo ari nta ruhare babigizemwo.
Undi nawe ukoresha akagabanyamuvuduko ( speed Governor) yo muri KENSRIN company ltd , ashimangira ko iki kibazo cya network ( offline) kibaho cyane bakisanga bari guhanwa na RURA kubera ko bari gutwara imodoka akagabanyamuvuduko kadakora.
Habimana Richard, umugenzuzi w’imirimo mu Sator Rwanda ltd, mu izina ry’umuyobozi mukuru wa Kampani Sator Rwanda Limited, TuyisengeJ.Claude, icuruza utwuma tugabanya umuvuduko tuzwi nka Speed Governor n’irindi koranabuhanga mu gucunga ingano y’imikoreshereze ya lisansi na mazutu by’imodoka.
Avuga ko mu modoka habamo speed Governor na GPS , ariko ngo GPS niyo ikoresha Network ari nayo ngo ishobora kuva Ku murongo bitewe n’aho ikinyabiziga kigeze hatari network, ikindi ngo bishobora no guterwa n’uko umushoberi atongeye ama inite kuri sim card.
Habimana Richard, umugenzuzi w’imirimo mu Sator Rwanda ltd, mu izina ry’umuyobozi mukuru wa Kampani Sator Rwanda Limited
Akomeza avuga ko Ku kibazo cy’abakiriya babo bavuga ko Speed governor zibura network avuga ko bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, amara impungenge abakiriya babo ko bateganije Uburyo bwo kubafasha ( service Form) mu kubakorera igihe bagize ikibazo bakaba banayereka inzego zikorana nabo zirimwo Police y’u Rwanda na RURA.
Nyinawingeri Angeline , Head Admin mu KENSRIN company ltd, avuga ko imodoka ishobora kuva Ku murongo ikabura network bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo ko Airtime yashize, ati” iyo imodota ama inite yashize ibura network ( offline) , ikindi ngo bishobora no guterwa n’uko umushoberi yakoreshe mu igarage bakayicokoza bigatuma itakaza network .
Nyinawingeri Angeline , Head Admin mu KENSRIN company ltd, avuga ko iyo habayeho ikibazo cyo kubura network bafasha abakiriya babo
Nyinawingeriakomezaavugakomurikampaniyaboicyokibazokitajyakibaho,niyokibayehoavugakoburimunsimugitondobabibonamurisystemyaboiyobabonyeimodokaitarikurinetworkhagatiy’iminota10na15bahamagaraiyomodokabakamenyaikibazoifitebababafasha,ikindingoniyobamuhamagayebakamuburabamwohererezaubutumwabugufi(Message).
Ndizeye Pascal, Umuyobozi wa Pascal Technology we avuga ko nta kibazo cyo kubura network muri Kampani yabo barakira , ko ibyo abakiriya babo bavuga atari byo ahubwo ko bashishikariza abakiriya babo ko uwagira ikibazo nk’iki yabagana bakagikemura.
NdizeyePascal,UmuyoboziwaPascalTechnology we ashimangira ko nta kibazo cyo kubura network kuri speed governor zabo
Ubundi ngo kugirango muri Certificate bahabwa haba hakubiyemwo ko kampani zishyirira abakiriya babo ariko izi kampani zo hari abishyurirwa hakaba n’abandi biyishyurura Ama inite yo gukoresha kuri Sim Card ya GPS , aribyo ngo bituma Umushoferi atamenya igihe yashiriye bigatuma yisanga mu bihano ngo bitabaye ibyo izi Kampani zaba ziba abakiriya babo ( abashoferi) ikindi ngo ni uko hari igihe Kampani zikuraho network kubushake Ku mpamvu itaramenyekana .
Muri rusange akamaro ka Speed Governer ni uko kugeza ubu imfu z’abantu zaragabanutse kandi iyo abantu bapfuye biba bihombya igihugu kuko abantu ari ubukungu bitewe n’akazi bakoraga.
Speed Governor, zagabanyije ibihombo abatunze imodoka bahuraga na byo igihe yagize impanuka ikangirika akajya gukoresha.
Iyo umushoferi afashwe atwara Bus ya Kampani zitwara abagenzi nta kagabanyamuvuduko (Speed Governor) ahanishwa gutanga amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, naho umuntu Ku giti cye agacibwa ibihumbi 100.
Naho iyo umushoberi afashwe atwara imodoka ya Kampani nta GPS( Car Tracking Devise) ahanishwa gutanga ibihumbi 200 , umuntu Ku giti cye agacibwa ibihumbi 60, iyo umushoferi wa Kampani afashwe GPS idafite network acibwa amafaranga ibihumbi 200, umuntu Ku giti cye agacibwa ibihumbi 60.
Abakurikiranira hafi imikorere yazo bavuga ko kampani zicuruza speed Governor zigomba gukurikiranwa umunsi Ku munsi kuko ngo boshobora gukorwa nk ‘ubucuruzi kurusha kurengera inyungu rusange z’abaturage .
Ubusanzwe Speed Governor ikorana bya hafi na GPS mu gukora akazi k’igabanyamuvuduko, GPS nayo igakenera Sim Card ari nayo igurirwaho Ama inite (Airtime) kugirango ibone network .
Eric Bertrand