Abaturage bakorera nabategera muri Centre ya Pfunda ihuriweho numurenge wa Rugerero na Nyundo mu karere ka Rubavu baravuga ko bakeneye ko muri iyi Centre hashyirwa ahantu imodoka zitwara abagenzi zihagarara mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’akajagari numuvundo uhagaragara kuko bibangamira abacuruzi nabagenzi bahategera.
Centre ya Pfunda mu karere ka Rubavu ihuriweho nimirenge ya Rugerero na Nyundo ni mu masangano yumuhanda uva neza mu mujyi wa Rubavu ukomeza mu mujyi wa Musanze ndetse numuhanda uturuka mu karere ka Karongi ukomeza za Nyamasheke na Rusizi.
Imodoka ziturutse muri ibi byerekezo byose ari inini nintoya zigomba kubanza guhagarara kugira ngo zikuremo abagenzi ndetse hakaba nizihategerereza abagenzi, ibintu abahagenda nabahakorera bavuga ko biteza akajagari kabantu nimodoka ko haramutse hashyizwe gare byatuma ibintu birushaho kugenda neza.
Harerimana Gaspard usanzwe akora akazi k’ubucuruzi muri iyi Centre avugako mugihe hari imodoka nyinshi usanga biteza akajagari ndetse n’abagenzi bakaba bahibirwa ndetse n’abandi bahakorera kuberako akavuyo n’umuvundo w’bahahurira.
Yagize Ati: Hano Pfunda hamaze gutera imbere, ikindi usanga hari imodoka nyinshi n’abagenzi baturutse za Rutsiro n’ahandi kimwe naberekeza muri ibyo bice Bose bategera hano; rero turamutse tubonye Gare, byagabanya akajagari k’abagenzi n’imodoka ziza zigaparika hano mu muhanda.
Ibi abihuriraho na Nyirandikubwimana Vestina nawe usanzwe ategera muri iyi Centre mugihe ava cg ajya kurangira mu mujyi wa Rubavu aho avuga ko usanga imodoka zirwanira abagenzi ndetse zigaparika mu muhanda ibintu bishobora no guteza Impanuka kubera akajagari k’imodoka n’abagenzi.
Umuyobozi wakarere ka Rubavu byagateganyo NZABONIMPA Déogratias avuga ko mubikorwa remezo akarere gatenya muri aka karere harimo no kubaka aho abagenzi bategerereza imodoka hagezweho kandi heza hajyanye nigihe.
Yagize Ati: Ubungubu twabanje ibikorwa byihutirwa byo gutabara abaturage kubera Ibiza twahuye nabyo, ariko ubungubu turimo kuganira na ba Rwiyemezamirimo kuburyo badufasha kubaka ahantu hagezweho abagenzi bategererezamo imodoka, Kandi si aha Pfunda gusa ahubwo ni ahantu hose imodoka zifatira abagenzi mu du centre dutandukanye tw’umujyi wa Rubavu.
Umujyi wa Rubavu ni umujyi ukomeje gukataza mu iterambere haba mu bikorwa remezo imiturire nibindi binyuranye, imirenge ya Gisenyi, Rugerero na Nyundo na Nyamyumba ikaba ari imirenge ikomeje guturwa cyane arinako yongerwamo ibikorwaremezo nkimirenge irimo kwagurirwamo umujyi doreko umujyi wa Rubavu ari umujyi wubukerarugendo kandi wunganira Kigali.
Rafiki Karimu