Abantu benshi iyo ubabwiye kurya ibihaza (Pumpkin) barabisuzugura bakumva ko ibihaza ari ibiryo byo mu cyaro, nyamara si ko bimeze kuko ibihaza bikungahaye cyane ku ntungamubiri nyinshi kandi zifasha umubiri gukora neza. Ikiruta ibindi ni inzuzi zabyo (Pumpkin Seeds) zikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifasha mu burumbuke cyane cyane bw’umugabo.
Muri iyi nkuru tugiye kubiva imuzi byose utari uzi ku kamaro k’inzuzi ku burumbuke (Fertility) bw’umugabo.
Akamaro k’inzuzi ku ntangangabo (sperms)
Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku bijyanye n’ubuzima bita Drhealthbenefits, inzuzi z’ibihaza zikize cyane ku ntungamubiri zo mu bwoko bw’ama poroteyini,Vitamin E,ibinure byiza bita omega-3 fatty acids ndetse n’imyunyungugu myinshi itandukanye, ibi byose bikaba bifasha mu ikorwa ry’intangangabo zimeze neza kandi zihagije ndetse n’ikorwa ry’amasohoro.
- Zikungahaye cyane ku myunyungugu ya Magnesium
Umwe mu munyungugu ufite akamaro gakomeye cyane mu gutuma intangagabo zimera neza ni uwo bita Magnesium, uyu kandi ni umunyu urinda kugira umujagararo mwinshi bita Anti-stress, ndetse utuma umuvuduko w’amaraso umera neza ukanatuma abagabo basinzira neza. Kwirinda umujagararo (stress) ni imwe mu nzira nziza ku mugabo zo gukorwa neza kw’intangangabo.
- Ikungahaye cyane ku myunyungugu yitwa ZINC
Nkuko bizwi cyane, Zinc ni imyunyungugu ifasha cyane abagabo mu gukorwa bw’amasohoro ndetse n’intangangabo,abahanga bagaragaje ko inzuzi z’ibihaza zikungahaye cyane kuri Zinc umubiri wacu ukenera, Bagira inama abagabo gukunda kurya ibihaza cyane cyane inzuzi zabyo kuko bibafasha mu ikorwa ry’intangangabo zimeze neza ndetse no mu ikorwa ry’amasohoro ahagije.
- Inzuzi ni isoko y’ibinure byiza bita omega-3 fats
Kugira ngo habeho gukorwa kw’intangangabo zimeze neza,abagabo bakenera ubu bwoko bw’ibinure bita omega-3 fats. Amafi cyane cyane ayo twita Salmon nayo akungahaye cyane kuri ubu bwoko bw’ibinure. Ese wari uzi ko ubu bwoko bw’ibinure wanabusanga mu nzuzi z’ibihaza? Yego, ibi binure bifasha mu kuringaniza imisemburo mu mubiri ku bagabo, ibi bikanatuma umubiri umererwa neza muri rusange.
- Izi nzuzi zituma Prostate y’abagabo imererwa neza
Prostate ni rumwe mu rugingo rw’abagabo rubafasha cyane mu bijyanye n’uburumuke ndetse no mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina, kurya rero izi nzuzi z’ibihaza birinda abagabo uburwayi bwa Prostate kuba yabyimba cyangwa ikarwara kanseri
- Inzuzi zifasha kongera umubare w’intanga ngabo ndetse n’amasohoro
Kurya inzuzi cyane ku bagabo ni byiza cyane kuko intugamubiri zibonekamo ( Protein, omega-3 fatty acids, zinc, magnesium, and vitamin E) zifashishwa mu gukora intangangabo ndetse no gukora amasohoro ahagije. Kuri ba bagabo bagira ikibazo cy’amasohoro make, ni byiza kumenyera kurya inzuzi z’ibihaza.
Wari uzi ko hari ubufasha ku bagabo bagira ikibazo cy’amasohoro make ndetse n’intanga ngabo zitameze neza ?
Hari abagabo benshi bagira ikibazo cyo kugira amasohoro make ndetse no kugira intangangabo zitameze neza,ni byiza kurya inzuzi kuko zifite akamaro cyane ku mubiri wacu by’umwihariko kuri ibi bibazo bituma umugabo adashobora no kubyara. Uko rero isi igenda itera imbere niko hagenda haboneka ibyunganira abantu mu mirire yabo ya buri munsi.Intungamubiri zose twabonye ziboneka mu bihaza ubu ziraboneka hano iwacu ari inyunganiramirire z’umwimerere.
Niyonkuru Florent