Romare ni icyatsi bamwe babona nk’ururabyo iwabo , abandi ni ikirungo, abandi babona ari ibyatsi bisanzwe nk’ibindi.
Byatumye twifuza kubamenyesha ko Romare yakubera nziza uyikoresheje nk’icyayi iwawe , nubwo idakoreshwa mu buryo bw’icyayi gusa.
Akamaro k’icyayi cya Romare
_ Gikangura kwibuka kwintekerezo.
_ Ni ikimera gitera imbaraga z’umubiri.
_ Irafasha cyane kumuntu ufite ubwinanirwe .
_ Ituma ibisebe bikira vuba Kandi bitagize infection.
_ Igabanya amavuta mu mubiri.
_ Iyagisha indurwe yaheze mu gifu ikayishyira mumwanya wayo.
_ Igihe umuntu ukora imirimo ivunanye akwiye kuyiyuhagira byibura 2 mu cyumweru.
_ Irakenewe k’umuntu ufite intekerezo zitamuguye neza(stress).
_Romare ikora nka vitamin A, C na E, (aho irinda kubyimbagirana aribyo bizana kwiyongera kw’imbuto za kanseri.
_ Ifite uruhare mu gutuma ubwenge bukora neza.
_ Ifite uruhare mu gutuma amaraso agenda neza mu gihe yagendaga buhoro.
_ Ituma amaraso atembera akagera hose mu ngingo.
_ Iyikoresha ntashobora kugira stroke (pararize) yo mu bwenge.
_ Irakenewe kubarwara umutwe w’uruhande rumwe.
_ Mu gihe isi ifite ikibazo cy’inzara mu mubiri bitewe no kurya rimwe ku munsi Kandi yaragenewe kurya kabiri ku munsi. Romare irakenewe.
_ Irakenewe ku muntu ufite amahoro make.
_ Irakwiye ku muntu ufite ikibazo cyo guta ubwenge bitewe n’amaraso make agera mu bwonko.
_ Irakenewe kubazahajwe n’indwara.
_ Irakenewe ku muntu wagize stress(ihungabana) igihe kirekire.kuko ibuza guhangayika .
_ Igabanya kugwa agacuho.
__ Irakenewe ku Bantu bakora akazi katabemerera kuruhuka bihagije..
_ Irakenewe ku bantu baribwa n’imihango, kubaribwa n’umugongo. Ndetse n’abagira ibinya.
_ Ivura intandamyi ku bagore. Iyo uyitetse mumazi menshi ugashyiramo ibiyiko 3by’ifu yayo. Ukayungurura , ukabihoza bikaba akazuyaze, ukicaramo iminota 15 kabiri ku munsi iminsi 10.
_ Ku rwaye indwara z’uruhu uyitekana n’ifu y’amakara ubungane. Ukayiyuhagira wasoza ukisiga amavuta ya elayo, gatatu mu cyumweru ugasoza ukwezi.
Ni icyayi rero kigomba kunyobwa byibura 3 mu cyumweru, kuko ntigikoreshwa buri munsi, gikoreshwa umuze kurya Kandi si byiza kunwya cyinshi, ntukarenze itasi 1.
Uko gitegurwa
Uteka amazi , litiro imwe ugashyiramo ibiyiko 2 by’ifu yayo, uyishiramo amazi amaze kubira ugateka iminota 2 yonyine.
Icyo nicyo cyayi cya Romare.
Niyonkuru Florentine.