Mbere na mbere igisura gikoreshwa nk’umuti w’agatangaza mu kuvura indwara zitandukanye, n’ubwo bwose gihanda, ariko burya kigira intungamubiri nyinshi zituma kigira akamaro ku muntu ugikoresha. Igisura gishobora gukorwamo agafu gashyirwa mu cyayi cyangwa kikaribwa ari imboga.
Amababi y’igisura afite akamaro gatangaje ku mubiri wa muntu karimo:
1.Kurinda amaso no gutuma ubona neza:
Mu mababi y’igisura dusangamo Vitamini A bituma kigira uruhare runini mu gutuma ubona neza kubera iyi Vitamini A.
2. Mu kuvura indwara zifata mu ngingo (mu mavi):
Kurya amababi y’igisura byagagaye ko bigabanya ububabare mu mavi, cyane cyane nko ku bantu bagira uburwayi bwa Arthrite.
3. Kugabanya isukari nyinshi mu maraso:
Mu gisura dusangamo ikinyabutabire cya UD-1 gifite ubushobozi nk’ubw’umusemburo wa insuline ,uyu musemburo ukaba ugabanya isukari mu maraso
4. Kuvura indwara zifata mu buhumekero:
Indwara zifata mu buhumekero cyane cyane nk’ibicurane n’inkorora ,ndetse n’izindi ndwara nyinshi ziterwa na allergies.
5. Kukurinda kanseri ya prostate:
Ubushakashatsi bwakozwe ku gusura bwagaragaje ko ,kurya amababi y’igisura bigabanya kubyimba imvubura ya prostate cyane cyane ku bagabo bafite kanseri ya prostate ,ibi kandi bikaba bishobora no kugabanya ibyago byo kurwara iyi kanseri.
6. Kugabanya no kuringaniza umuvuduko w’amaraso:
Igisura kigira uruhare runini mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ,ibi bigaterwa nuko gituma umubiri uvubura ikinyabutabire cya Nitrite oxide .iki kinyabutabire kikaba gituma imitsi itwara amaraso igabanuka bityo umuvuduko w’amaraso ukagabanuka,
7. Gifasha mu kuvura kw’amaraso:
Ubushakashatsi bwakozwe ku gisura bwagaragaje ko igisura kigira uruhare runini mu kuvura kw’amaraso cyane cyane nka nyuma yo kubagwa
8. Kurinda no gusukura umwijima:
Igisura kibonekamo ibinyabutabire bizwi nka antioxidant bituma kigira uruhare runini mu gusukura umwijiam no gusohora uburozi bubi mu mubiri wa mntu bushobora kwangiza umwijima n’umubiri muri rusange.
9. Kuruhura ubwonko no gutuma umuntu asinzira neza:
Igisura kigira uruhare runini mu kuruhura ubwonko n’umubiri muri rusange ari nabyo bitera kuba wasinzira neza.
10. Gusukura umwijima n’impyiko cyane cyane ku bantu bari ku miti ivura kanseri:
Igisura kigira uruhare runini mu gusukura umwijima n’impyiko ku bantu bari ku miti ya chemotherapy yifashishwa mu buvuzi bwa kanseri.
11. Gituma umutsatsi umera neza;
Amavuta menshi asigwa mu mutwe ashyirwamo igisura kuko gituma umutsatsi ubyibuha kandi ugasa neza ,akaba arinda imvuvu n’inda zo mu musatsi ndetse umuntu akagira umusatsi mwiza muri rusange.
12. Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri:
Kubera ibinyabutabire bya antioxidant biboneka mu gisura bituma kiba ikimera kigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri
Indwara zivurwa n’igisura:
Igisura kigira uruhare runini mu kuturinda no kutuvura indwara zikurikira:
indwara y’amaraso make (anemia)
indwara y’umwingo
indwara ya arthritis
indwara za kanseri cyane cyane prostate
indwara y’igifu
indwara zo mu nda
indwara y’umuvuduko
allergies
Ni gute batunganya igisura ?
Mu gutegura igisura ,barabanza bakagitunganya neza ,bakagisukura ubundi kikumishwa ,kigakorwamo agafu ari nako bakoresha gashyirwa mu biryo , kubitekamo imboga cyangwa kikaba cyakorwamo icyayi.
Icyayi cyakozwe mu gafu k’igisura gishobora kongerwamo ubuki cg indimu kugira ngo kirusheho kuryoha.
Mu gisura dusangamo intungamubiri zikurikira:
Poroteyine za Linoleic acid
Ikinyabutabire cya Quercetin
Ubutare bwa fer
umunyungu wa manyeziyumu
umunyungugu wa Potasiyumu
Vitamini A
Vitamini C
Umunyungugu wa karisiyumu
Vitamini D
vitamini B
umunyungugu wa cuivre
umunyugu wa sufure
umunyungugu wa zinc na cobalt
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com