Inanasi ni rumwe mu mbuto ziribwa kandi zifitiye umubiri akamaro, yiganjemo intungamubiri zitandukanye harimo vitamine C, vitamine A ndetse n’imyunyu ngugu nka kalisiyumu, Magnesium,manganese na Iron ikindi kandi inanasi ivura indwara zinyuranye.
Inanasi yabonetse bwa mbere muri Amerika y’amajyaruguru, ubwo umushakashatsi ChristopheColomb yari ari mu kazi ke yarayibonye hanyuma ayitahana iwabo i Burayi. Yakomeje kugendayamamara mu bihugu byose.
Inanasi ntabwo ihabwa agaciro gusa n’uburyohe bwayo, ahubwo guhera mu binyejana byashize yakoreshejwe nk’umuti mu gukemura ibibazo byerekeranye n’urwungano ngogozi.Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe akamaro k’inanasi mu buzima bwa muntu.
Kurya inanasi birwanya indwara ya Asthma (Asima )
Ku bantu bakunda kurya inanasi kenshi ntibashobora gufatwa n’indwara ya asima bitwen’intungamubiri ziyigize.
Inanasi igabanya umuvuduko w’amaraso ukabije
Kurya imbuto zirimo umunyu ngugu wa potasiyumu ku kigero cyo hejuru bifasha mu kugabanyaumuvuduko ukabije w’amaraso ukabije
Inanasi irwanya cancer ( Kaseri )
Bitewe n’uko inanasi ikungahaye kuri vitamine C ifite umumaro ukomeye mu kurwanya canceri.
Inanasi ifasha mu mikorere y’urwungano ngogozi
Inanasi yiganjemo amazi n’icyo bita fibre bifasha mu kurwanya kunanirwa kwituma bityo bigatumaumubiri ubasha gusohora imyanda mu buryo butagoranye. Inanasi ibamo kandi ibyo twita bromelain zifasha umubiri kugogora intungamubiri ( proteines).
Inanasi yongera uburumbuke bw’umubiri
Ibiribwa byiganjemo antioxidant hagaragajwe ko byongera uburumbuke ku bagabo ndetse n’abagore. Ku bantu bagaragawho n’ikibazo cyo kuba nta burumbuke bafite, bagirwa inama yo
kwihatira kurya inanasi.
Inanasi ifasha umutima gukora neza bitewe n’uko inanasi igizwe n’umunyu ngugu wa potasiyumu, vitamine C ibi byose bitunganya imikorere y’umutima uzira amakemwa. Umuntu ukunda gufata uru rubuto aba afite amahirwe menshiyo guca ukubiri n’indwara z’umutima.
Kurya inanasi birinda kwangirika k’uruhu;
Iyo ukunda kurya Inanasi byabasha kurinda uruhu rwawe kwangirika bitewe na vitamineC irwanya kwangirika k’uruhu. Vitamine C kandi ifite umumaro wo gukora collagen ifasha mumikorere y’uruhu.
Icyo tugomba kwitondera, ku bantu bafite impyiko zidakora neza ntibemerewe kurya Inanasi inshuronyinshi kuko inanasi ikungahaye ku myunyu ngugu ya potasiyumu, iyo potasiyumu ibaye nyinshi mu mubiri, impyiko ntizishobora gukora neza.
Mukarutesi Jessica