Sereri ni zimwe mu mboga zigomba kuribwa zidatetswe kuko kuziteka byangiriza intungamubiri ziba zirimo. Kuzikoramo umutobe ni ingenzi mu buzima, kuko birinda indwara nyinshi.
Sereri mbisi kandi itera uwayiriye kwihagarika neza, yongera imbaraga mu mubiri no mu bwonko, ifasha cyane abacitse intege mu bwonko(depression),ifasha ababura ibitotsi, bagasinzira neza, itera umutuzo mu mubiri kandi ikanarwanya imyuka mibi yo mu mara.
Ikize kandi ku myunyungugu nka: karisiyumu, potasiyumu, sodiyumu, manyeziyumu, ubutare, fosifore,sufure,kolore,ikize kandi mu mavitamini nka ,vitamin A,B1,B2,PP,C na E.
Kunwa umutobe wa Sereri rero bibyimbura ahantu hose waba wabyimbye k’umubiri. Uyu mutobe kandi wifitemo intungamubiri zirwanya indwara nyinshi zitandukanye, zimo gufasha umubiri gukora igogorwa neza , uzwiho kurinda ibisebe byo mu gifu, ufasha gusohora imyanda y’uburozi iba yaratewe n’imikorere y’umubiri cyane cyane kubafite indwara y’umwijima,impyiko n’urwagashya.
Uyu mutobe wa sereri ufasha abashaka kugabanya ibiro ariko umubiri ugasigara ukomeye, urinda kandi umwijima kuba wagira ibinure byinshi, unongerera umubiri ubudahangarwa.
Umutobe wa sereri wongera ubushake ku bagabo, ndetse ukongera amavangingo ku bagore.
Umutobe wa sereri uvura indwara y’umutima n’ubwihebe bukabije, iyo ufashe ibiyiko bibiri bito by’umutobe wa sereri ugashyira mugikoma ugiye kunywa mu gitondo, ukirinda gukoresha isukari mva ruganda byaba byiza ukoresheje ubuki bw’umwimerere, butaboneka ukakinywera aho,ukabikoresha iminsi 7 ikurikiranye.
Sereri ntiyemerewe umugore utwite, kandi umutobe wayo sibyiza kurenza ibiyiko 2 iyo udafunguwe. Ntiyemerewe gutekwa kuko iyo itetswe itakaza vitamin C, cyane ko iyo iriwe itetse ibayasigaranye inyubakamubiri nke cyane, ifite kandi iyi vitamin C iyi vitamin n’ ingenzi mu nyubaka mubiri iha umuntu.
Niyonkuru Florentine