Ku wa kabiri, tariki ya 6 Kanama, akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kemeje icyemezo cyemerera ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO), gutanga inkunga y’ibikorwa n’ibikoresho mu butumwa bw’amahoro bw’iterambere ry’umuryango muri Afurika y’Epfo (SADC).
Inyandiko yatanzwe n’Ubufaransa na Siyera Lewone ivuga ko byemejwe na 15 bagize Inama Njyanama.
Inshingano za SADC muri DRC (SAMIDRC) zatangiye kuva mu Kuboza 2023, mu gufasha ingabo za Congo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, Izo ngabo ziri mu butumwa bwa SAMIDRC zikaba zirimo abasirikare baturutse muri Afrika y’Epfo, Tanzaniya na Malawi.
Mu cyemezo cy’iyo nama, Inama Njyanama yemereye MONUSCO gushyigikira SAMIDRC ishimangira ubufatanye, guhanahana amakuru n’ubufasha bwa tekiniki, ndetse no kubemerera guhamagarira uburyo bw’ibikoresho n’ubushobozi bwa gisirikare bya MONUSCO, mu karere yoherejwemo.
Muri ibyo hakubiyemo ko MONUSCO izajya itanga inama za tekiniki n’inkunga mu kurengera abasivili, barimo abagore n’abakobwa, kurengera abana, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa rishingiye ku makimbirane, gukumira ingaruka abasivili bahura nazo, guhuza ibikorwa by’abasivili, kubambura intwaro nibindi.
Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano karahamagarira ibihugu kongera abasirikare muri SAMIDRC mu rwego rwo gufata ingamba zifatika zo kugabanya ingaruka abasivili bahura na zo mu nzego zose z’ibikorwa byayo.
Mu nyandiko y’iki cyemezo, Akanama gashinzwe umutekano kavuga ko gahangayikishijwe n’uko ihohoterwa ryiyongera mu burasirazuba bw’igihugu “bikaba bibangamira ibikorwa by’ubutabazi muri iki gihe ndetse n’ibibazo byo kurengera abaturage”, ndetse ko gahangayikishijwe n’amakimbirane akomeje kuba hagati y’iki gihugu(Congo) n’u Rwanda ”.
Ivuga ko DRC “ikomeje guhura n’ibibazo bigenda byiyongera by’amakimbirane n’urugomo rukomeje guterwa n’imitwe yitwaje intwaro yo mu mahanga ndetse n’imbere mu gihugu” banaboneraho kwamagana imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri DRC.
Inama Njyanama kandi yishimiye amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho umukono na DRC n’u Rwanda ku ya 30 Nyakanga hamwe n’abunzi ba Angola kandi isaba ko “imirwano ihagarara burundu”.
Icyakora, MONUSCO yamaganye byimazeyo igitero cyo ku wa mbere ko amasezerano atubahirijwe byanaviriyemo Ishasha gufatwa na M23 , mu majyaruguru ya Kivu, Kandi ko byahungabanije umutekano mu karere.
Mu gihe MONUSCO yatangiye kuva mu burasirazuba bwa DRC buhoro buhoro, akanama gashinzwe umutekano kasabye ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye “gushimangira ihererekanyabubasha muri guverinoma ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo.
Gusa , Kuva yahaguruka muri Kivu y’Amajyepfo mu mpera za Kamena, ubu MONUSCO iri gusa mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com