Mu gihe umutwe wa M23 witegura kuva mu gace ka Rumangabo wari warigaruriye, ingabo z’Akarere zigomba kugasigaramo, zahasesekaye.
Byatangajwe na M23 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, nyuma yo gushyira hanze itangazo rivuga ko kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama izava muri Rumangabo.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu mutwe, wavuze ko wemeza ko wamaze kuva mu gace ka Kibumba washyikirije ku mugaragaro ingabo z’akarere.
Uyu mutwe kandi watangaje ko witeguye gukomeza kubahiriza ibyemezo byafatiwe mu nama y’i Luanda yasabye uyu mutwe gusubira inyuma ukava mu bice byose wafashe, ugasubira mu birindiro byawo wahoranye.
M23 kandi yahise igaragaza abasirikare b’itsinda ry’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zigomba gusigarana aka gace ka Rumangabo.
RWANDATRIBUNE.COM
(Xanax)
Ariko noneho agakino M23 irimo gukina karararenze
Amasengesho najyaga nsengera M23 nyahagarikiye aha. Apuuu! Nduzi muri kutuvanga mudutesha umutwe gusa.