Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwatangiye kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano uzatuzwamo miryango 300 yabaga mu manegeka, Uyu mushinga mu kubaka uyu mudugudu wa Kagano wageneye buri nzu miliyoni 8 600 000 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga ko muri rusange uzuzura utwaye miliyari 2 na miliyoni zisaga 580.
Abagiye gutuzwa muri uwo Mudugudu bishimiye iki gikorwa kije gukura ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano uherereye mu Murenge wa Muzo. Icyiciro cya mbere cy’inyubako zirimo kuhashyirwa cyitezweho kwakira imiryango 60 ku ikubitiro.
Gahamanyi Jean Baptiste w’imyaka 60, umwe mu bazatuzwa muri uyu Mudugudu w’Icyitegererezo,
yagize ati: “Nari ntuye mu manegeka nturanye n’abantu bari kure cyane kuko kuva iwanjye nibura kugira ngo ugere ku rundi rugo bisaba. urugendo rw’iminota 10. Urumva ko ntuye njyenyine kandi ku gasozi gahanamye, mu gihe isuri yaje kugira ngo bantabare birabavuna nanjye bikangora kubageraho njya kubatabaza none ubu ubwo Leta irimo kunyubakira inzu ndishimye cyane.”
Uyu mugabo akomeza yishimira uburyo Leta yafashe icyemezo cyo kubakira abari mu manegeka ndetse n’abandi batishoboye.
Yagize ati: “Rwose nta kuntu Leta itagize igiye kudukura mu rupfu itujyana mu buzima twebwe abo muri bino bice nit we tuzi neza ibibi byo gutura mu manegeka, kuko muri 2023 twahagendeshereje abantu n’ibintu.”
Ikindi gishimisha Gahamanyi ngo ni uko kuri ubu we na bagenzi be bazatuzwa muri uyu Mudugudu bahawemo imirimo.
Yagize ati: “Imirimo yo kubaka uyu Mudugudu kuri twe dufitemo inyungu zikubye kabiri. Nzaba muri imwe muri izi nzu none nahawemo imirimo kuko umushinga wo kubaka hano natangiranye na wo. Ni ho nkura ubwisungane mu kwivuza, amafaranga y’ishuri kuko kugeza ubu mfite abana 3 biga ayisumbuye kandi kubarihirira byaramvunaga cyane ntarabona aka kazi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, avuga ko gukura abaturage mu manegeka ari umushinga bafatanyamo na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA).
Yagize ati: “Twabanje kubakira imiryango 60, biteganyijwe ko nibura nko mu kwezi kwa Kamena 2024 bazaba batujwe, iyo miryango ni abari bari mu manegeka. Nk’uko bisanzwe dufatanyije na MINEMA, abari mu manegeka hari uburyo tubafasha kuyavamo abishoboye bagashaka ibibanza bakayavamo abatishoboye bagafashwa nk’uko Leta yiyemeje gufasha abaturage bayo”.
Yagize ati: “Buriya ni uburyo bwiza bwo gutuza abantu begeranye, ibikorwa remezo bikabageraho. Ikindi ni uko n’ubwo tuvuga ngo ni inzu 60, umushunga mugari ni uko ubutaka burimo kubakwaho bufite ubuso bugera kuri hegitari 7 biteganyijwe ko hazubakwaho inzu zigera kuri 300 ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije.”
Mu bihe by’ibiza byo muri Gicurasi, 2023, mu Murenge wa Muzo hapfuye abaturage 12 bazize ibiza, kubakira abari mu manegeka bikaba byitezweho kugabanya ibyago byo kongera gutwarwa ubuzima bw’abaturage na byo.
Muri uyu Mudugudu hazaba harimo irerero n’agakiriro, inzu imwe izaba ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni, ubwiherero, ubwogero n’ikigega cya litiro 2000 gifata amazi.
Uyu mushinga wo kubaka umudugudu wa Kagano wahaye akazi abaturage 350 bose bishimira iki gikorwa.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com