Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Juliet Murekatete wari witabiriye umuhango wo gusoza ubungurambaga bugamije gukumira ihohoterwa ry’abana, yavuze ko Akarere kabo kibasiwe n’icyaha cyo gusambanya abana n’ icuruzwa ry’abantu kuko baturiye umupaka.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutangaza ko Akarere ka Nyagatare kari mu twa mbere mu Rwanda tugaragaramo icyaha cyo gusambanya abana. Byatangajwe n’Umukozi w’uru rwego RIB witwa Jean Claude Ntirenganya usanzwe ukora mu ishami ryo gukumira ibyaha n’ubushakashatsi.
Hari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gukumira no kwirinda ibyaha byibasiye urubyiruko, ubu bukangurambaga bwakorewe mu ishuri rya Cleverland Technical School Matimba riri i Matimba
Nyuma yo kugaragaza imibare yerekana uko ibyaha byibasiye urubyiruko biteye mu Rwanda, yerekanye ko Akarere ka Nyagatare kaza mu turere twa mbere mu gihugu twibasiwe n’icyaha cyo gusambanya umwana.
Imibare igaragaza ko Intara y’i Burasirazuba iza ku mwanya wa mbere ku cyaha cyo gusambanya abana nk’uko imibare yafashwe mu myaka itatu ishize ibyerekana.
Ubusanzwe Akarere kaza ku mwanya wa mbere kuri iki cyaha ni aka Gasabo. Gakurikirwa na Gatsibo, Nyagatare, aka kane kakaba Bugesera.
Kwitonda Ndahiro Jimmy uhagarariye abanyeshuri muri kiriya kigo yasabye bagenzi be gushishoza kuko iyo urangaye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga uhura n’ibyago.
Umuyobozi w’iri shuri witwa Jonas Nkurikiye yavuze ko yizeye ko buriya bukangurambaga buzafasha urubyiruko rwugarijwe n’ibyaha bitizwa umurindi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ikindi ngo ni uko muri kariya karere hari n’ikiyobyabwenge cyitwa Rwiziringa kibasira abantu bagatangira kwitwara nk’abana kandi ari umuntu mukuru.
Uwineza Adeline