Kuri Uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2020,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye imihigo y’abayobozi b’Uturere ndetse hanatangazwa uko uturere twitwaye mu kwezi imihigo muri 2019-2020.
Uyu muhango wo gusinya imihigo wabereye muri Epic Hotel i Nyagatare aho abayobozi batandukanye baramutse berekeza.
Ubwo yamurikaga uko imihigo ya 2019/2020 yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ibikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu mihigo y’umwaka wa 2020/2021, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko mu rwego rw’Intara, Uburasirazirazuba bwaje ku isonga, bukurikirwa n’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, Amajyaruguru mu gihe Uburengerazuba aribwo bwaje ku mwanya wa nyuma.
Muri uyu mwaka, imihigo yasinywe n’abayobozi, izita cyane ku kuzahura ubukungu bw’igihugu bwahutajwe n’icyorezo cya Coronavirus cyasize abanyarwanda benshi mu bukene.
Uturere dutatu twa mbere muri uyu mwaka ni Nyaruguru yagize amanota 84%, Huye yagize 82.8% na Rwamagana yagize 82,4%. Rusizi yabaye iya nyuma yagize amanota 50%.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje imihigo yagezweho aho Ingo zigera ku 134 n’inganda 342 zaracaniwe. Ikigero cyisaranganywa ry’amashanyarazi cyavuye kuri 51% kigera kuri 57%.
Hubatswe ibitaro bishya bitanga serivisi birimo ibitaro bya Gatunda byatangiye gutanga serivisi ndetse n’ibitaro bya Gatonde bitegerejwe gushyirwamo ibikoresho vuba ngo bibone gutangira.
Hamaze kuhirwa hegitari zigeze ku bihumbi 58, mu gihe hitezwe kuhira hegitari ibihumbi 102 mu mwaka wa 2024.
Mu mwaka wa 2019/2020, hubatswe hanasanwa imihanda 5 ya kaburimbo ifite uburebure bwa 313.5Km, hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubwikorezi.
Imibare igaragaza uko abaturage bizera inzego zitandukanye:
Abaturage bizera Perezida Kagame ku kigero cya 99.2%
Abaturage bizera Inteko ishinga amategeko ku kigero cya 92.8%.
Abaturage bizera inkiko ku kigero cya 88.7%.
UKO UTURERE TWAKURIKIRANYE MU KWESA IMIHIGO:
1. Nyaruguru
2. Huye
3. Rwamagana
4. Gisagara
5. Nyanza
6. Nyamasheke
7. Ngoma
8. Kicukiro
9. Gasabo
10. Kirehe
11. Kayonza
12. Kamonyi
13. Nyagatare
14. Gicumbi
15. Bugesera
16. Gatsibo
17. Ruhango
18. Rubavu
19. Burera
20. Nyamagabe
21. Rutsiro
22. Nyarugenge
23. Rurlindo
24. Ngororero
25. Muhanga
26. Gakenke
27. Musanze
28. Nyabihu
29. Karongi
30. Rusizi
Dukuze Dorcas