Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere dutandatu twunganira umujyi wa Kigali twashowemo amafaranga menshi mu mushinga wiswe Rwanda Urban Development Project (RUDP) ugamije kuvugurura umujyi wa KigaLi n’indi mijyi iwunganira hirya no hino mu gihugu.
Ibi bikaba ari ibikorwa leta ishoramo amafaranga mu rwego rwo kugirango imijyi irusheho gusa neza ndetse no gutera imbere bityo abaturage bayituyemo nabo babashe kugerwaho n’ibikorwaremezo bigamije iterambere rusange.
Mukarere ka Rubavu hakaba harubatswe imihanda ifite uburebure busaga gato ibirometero 10km, amatara ku mihanda nayo yashyizwe kuburebur bungana n’ibirometero 10km, inzira z’abayamaguru zireshya n’ibirometero 2,17km ndetse n’inzira zamazi nazo zisaga gato ibirometero 1okm.
Ibi bikorwaremezo byatashwe ku mugaragaro n’abaturage ndetse n’abayoozi batandukanye, umuyobozi wintara y’uburengerazuba Dushimimana Lambert yavuze ko ibi bikorwaremezo bizafasha kurinda ubuzima bw’abaturage n’ibintu byabo kubera ko hitawe cyane kugukumira ibiza byibasira abaturage.
Yanahamagariye abikorera kubakira kuri ibi bikorwa bakongera ishoramari mubikorwa byabo kuko ibyingenzi byakozwe, kandi leta ikaba ikomeje kureba icyateza buri munyarwanda wese imbere cyane mu kwegerezwa ibikorwa remezo.
Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy GASORE wafunguye iyi mihanda ku mugaragaro yagize ati:”Nkuko mwabibonye kubashoboye gutembera muri iyi mijyi duherye na hano Rubavu ni ibikorwa byahinduye isura y’imijyi aho abaturage bakoreshaga imihanda y’itaka, hari naho wasangaga hatagendeka, ndtse no gucunga amazi y’imvura no kuyayobora kugirango atatwangiririza rero iyo tumaze gukora ziriya ruhurura ubona ko bihindura ubuzima ndetse n’imibereho y’abaturage”.
Minisitiri kandi yaboneyeho n’umwanya wo gusaba abaturage gufata neza ibi bikorwa remezo no kubikoresha neza cyane birinda kurunda imyanda muri za ruhurura kuko bifunga inzira z’amazi n’ubundi imvura yagwa agasandara mu mazu y’abaturage ugasanga ibikorwa byakozwe bibaye imfabusa.
Ibi bikorwa bya RUDP bikorerwa mu mujyi wa Kigali no mu mijyi 6 yunganira Kigali ariyo Rubavu, Musanze, Rusizi, Huye, Muhanga na Nyagatare ibyibandwaho akaba ari ukubaka imihanda, gushyiraho amatara acanira iyo mihanda no kubaka inzira zziyobora amazi kugirango adakomeza kwangiriza ibikorwa by’abaturage.
Iki kiciro cya 3 kikaba kirangiye hubatswe imihanda ireshya n’ibirometero bisaga 43Km by’umuhanda n’ibirometero 3,7Km bya ruhurura ziri zonyine byose bikaba byuzuye bitwaye amafaranga angana na Miliyoni 47 z’amadorari ya Amerika.