Ikigo mpuzahanga cy’itangazamakuru Al Jazeera kitandukanyije n’abantu babiri barimo Albert Rudatsimburwa byavugwaga ko ari Abanyamakuru bacyo.
Mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ritangira rivuga ko Al Jazeera yifuza kugira icyo ivuga ku munyamakuru wagaragaye muri Kishishe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wavuze ko ari umunyamakuru wa Al Jazeera.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Al Jazeera y’icyongereza, Giles Trendle, rigira riti “Ndemeza ko abantu bavugwa, Marc Hoogsteyns na Albert Rudatsimburwa, badakorera Al Jazeera ndetse ntaho bahuriye n’umuryango wacu. Ntitunafite gahunda yo kugira icyo tubasaba.”
Rigakomeza rigira riti “Al Jazeera irahakana yivuye inyuma ko hari abanyamakuru cyangwa abandi bayihagarariye bari mu gace ka Kishishe ubwo habaga igitero.”
RWANDATRIBUNE.COM
Ntabwo mugikora nka mbere sinsi ikibazo mwagize