ihuriro ry’Igihugu ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda ryatoreye Mukakarangwa Clotilde na Mugisha Alexis kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena basimbuye babiri basoje manda yabo.
Aba basenateri batowe n’inama rusange y’iri huriro igizwe n’abanyamuryango 44 aho buri mutwe wa politiki uba uhagarariwe n’abantu bane.
Mugisha afite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, akaba ari gukora icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’iterambere no kurengera ibidukikije. Yatowe ku majwi 44.
Yagiye akora imirimo itandukanye yiganjemo iyo kurengera ibidukikije, kuri ubu ni Umugenzuzi w’umwuga mu bijyanye no kurengera ibidukikije.
Mukakarangwa Clotilde we yagize amajwi 36. Ubusanzwe akora mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro. Si ubwa mbere agiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko kuko yamazemo imyaka itandatu aho yanabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi.
Yanakoze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse yigeze no kuba Umuvugizi w’iri huriro. Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubukungu.
Aba basenateri baziyongera ku bandi bane bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika, kugira ngo basimbure batandatu bazasoza manda mu Ukwakira uyu mwaka.
Amazina y’aba batowe agomba guhita ashyikirizwa Urukiko rw’Ikirenga mu gihe kitarenze iminsi itatu, rukaba arirwo ruzabemeza nyuma yo kugenzura ko bujuje ibisabwa.
Manda ya gatatu ya Sena yatangiye tariki ya 17 Ukwakira 2019. Icyo gihe Abasenateri barahiye bari 20, barimo bane bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, babiri batorwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki, babiri batorwa muri Kaminuza n’amashuri makuru na 12 batorwa hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu.
Batandatu bagiye gusoza manda zabo barimo bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika ari bo Senateri Karangwa Chrysologue, Senateri Karimba Zéphilin, Senateri Uwimana Consolée na Senateri Nyagahura Marguerite mu gihe abandi babiri ari bo Senateri Uyisenga Charles na Senateri Mukakarisa Jeanne D’Arc bashyizweho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.
Mwizerwa Ally