Mu rwego rwo gushyiraho mu bikora ingamba nshya zashyizweho na Guverinoma kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021, Minisiteri y’Uburezi yagennye amabwiriza agomba kubahirizwa mu gusubiza abanyeshuri mu ngo nyuma yuko hafashwe ingamba zo gufunga amashuri.
Nkuko inyandiko ya Minineduc yandikiwe abayobozi b’uturere igashyirwaho umukono na Twagirayezu Gaspard umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye ku ikubitiro (Kuwa 1 Nyakanga 2021) hazataha abanyeshuri bo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo
Nyamasheke, Rusizi, Karongi,Rutsiromu Ntara y’Iburengerazuba.
Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazubaa
Ku wa Gatanu,tarikiya 02 Nyakanga2021,hazagenda abanyeshuri
bigamubigo by’amashuri biri mu Turere twa Nyanza,mu Ntara y’Amajyepfo
Rubavu, Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Rwamagana, Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba
Gicumbi,Rulindo, mu Ntara y’ Amajyaruguru
Ku wa Gatandatu, tariki ya 03 Nyakanga 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.Ruhango, mu Ntaray’Amajyepfo
Musanze,Gakenke,mu Ntaray’Amajyaruguru.
Ku cyumweru, tarilki ya 04 Nyakanga 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa
Muhanga,Kamonyi,mu Ntara y’Amajyepfo
Burera,mu Ntara y’Amajyaruguru
Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.
Iri tangazo rivuga ko aya mabwiriza areba abanyeshuri biga ubumenyi rusange(Generally Education) n’abiga amashuri y’imyuga(TVETS)