Hirya no hino muri Afurika abepiskopi batandukanye bateye utwatsi ibyatangajwe na Papa byo kwemera guha umugisha ababana bahuje igitsina.
Nyuma y’uko ibiro bya Papa Francis byatangaje ko aba Padiri bagiye kujya baha umugisha ababana bahuje igitsina kuwa 18 Ukuboza 2023, amatsinda amwe namwe y’abepiskopi yagaragaje ko ahangayikishijwe bikomeye no kudasobanuka kw’inyandiko uhagarariye Kiliziya Gatolika ku isi yasohoye, inyandiko itera urujijo, yavugaga ko Papa Francis ahaye uburenganzira abapadiri ndetse n’ububasha bwo guha umugisha ababana bahuje igitsina.
Ni mu gihe rino tangazo ry’i Vatikani ryavugaga ko abapadiri bo muri kiliziya gatolika bagiye kujya bakora uyu muhango, kandi Papa Francis yavuze ko ku bwe abona igihe abapadiri baba bakoze kino gikorwa ntacyo byahungabanya ku migenzo yari isanzwe ikorwa muri kiliziya Gatolika.
Inama zitandukanye z’abepiskopi mu bihugu bya Afurika bivurwa ko arizo zabaye intandaro yabyose,izo nama zikaba zaragiye zamaganira kure ishyirwa mubikorwa rya”Fiducia Supplicans” ikaba ari inyandiko yemeje imigisha ihabwa abantu babana bahuje ibitsina .
Bimwe mu bihugu bya Afrika byamaganye iri tangazo harimo igihugu cya Malawi,aho inama y’abepisikopi muri iki gihugu yanditse mu ibaruwa yamagana ibyemejwe na Papa igira iti: “Twanditse iyi baruwa mu rwego rwo kwirinda guteza urujijo mubizera bacu tuyoboye, kubw’impamvu y’ubushumba dukora, ku bwo gutanga imigisha y’ubwoko ubwaribwo bwose, ndetse no kubw’imibonano mpuzabitsina itemewe muri iki gihugu cyacu cya Malawi.”
Ibi kandi byamaganywe n’abepiskopi bo mu bindi bihugu birimo na Nigeria, umubare w’ababyamagana cyane cyane muri Afurika ukaba ukomeje kwiyongera.
No mu gihugu cy’u Rwanda, inama y’abepiskopi yarateranye maze nayo itangaza ko kiliziya Gatolika y’u Rwanda idashobora guha umugisha ababana bahuje igitsina kuko ngo byaba bivuguruza itegeko ry’Imana ndetse numuco nyarwanda.
Itangazo abepiskopi bo mu Rwanda bashyize ahagaragara ryagiraga riti:”twebwe abepiskopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y’urwandiko rwakuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na kiliziya ndetse n’uwahabwa ababana bahuje igitsina”.
Amakuru dukesha FOX NEWS avuga ko muri iyo nyandiko ya Papa harimo ko igihe cyose umupadiri agiye gutanga umugisha, aba adakwiye gukora ubusesenguzi ku mubano ushyingiye ku bitsina kuko ngo abantu bose baba bashaka urukundo n’Impuhwe z’Imana bityo ko ntamuntu ukwiye guhezwa.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com