Bamwe mu banyamakuru bavuga ko kuba Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rwabasabye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 arimo nko kuba bageze mu rugo ku isaha ya saa tatu nkuko byanzuwe na Guverinoma, bizagira ingaruka ku mwuga w’itangazamakuru na bo ubwabo ngo kuko akazi bakora kihariye bityo bagashinja uru rwego rubareberera kubaturaho imyanzuro imwe n’imwe batabiganiriyeho ngo harebwe icyakorwa mu nyungu za bose.
Ku wa 08 Nyakanga 2020, nibwo Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rwasabye abanyamakuru kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi rwasohoye mu nyandiko UMUBAVU ufitiye Kopi.
Iyi nyandiko yo mu Bunyamabanga bwa RMC) isaba abanyamakuru gukurikiza amabwiriza nk’uko ari, igira iti “Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza yo kutagenda guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe zo mu rukerera, ibyo birareba n’abanyamakuru bose ndetse n’abandi bakora akazi k’itangazamakuru”.
RMC isaba ko ibitangazamakuru byose by’umwihariko iby’amashusho n’amajwi ko byajya bitanga urutonde rw’amazina y’abanyamakuru n’abatumirwa bifashishwa mu masaha y’umugoroba, urwo rutonde rugatangwa mbere y’umunsi w’ikiganiro.
Abanyamakuru bigenga bandika kuri murandasi no mu binyamakuru byandika ku mpapuro, na bo barebwa n’aya mabwiriza.
Muri iyi nyandiko kandi, RMC yibutsa abanyamakuru bose kwambara udupfukamunwa igihe cyose n’aho ariho hose no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima nko koga intoki no guhana intera hagamijwe kwirinda Koronavirusi.
Gatera Stanley, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru ’Umusingi’ kuri aya mabwiriza yavuze ko yayakiriye nk’umuntu bategeka gusa agashyira mu bikorwa abikunze cyangwa abyanze, ati “Nayakiriye nk’umuntu nyine bategeka ngo kora iki, ukagikora waba ugikunze waba utagikunze ukagikora”.
Abajijwe ku ngingo yumvise yamubangamira mu mwuga we, avuga ko kuba abanyamakuru hose ku isi bakora amasaha 24/24 bityo bo bakaba bagiye kujya bataha saa tatu, bizagira ingaruka ku byo bakora akaboneraho no kwibaza uburyo abaturage bazamenya amakuru yewe n’ayo kwirinda COVID-19, ati “Abaturage bazamenya amakuru bate? N’iyo ndwara bazamenya kuyirinda gute? Tuzajya tubibabwira ku manywa gusa hanyuma nijoro baryame gutyo gusa?”.
Abajijwe niba hari icyaba cyihishe inyuma y’aya mabwiriza, Gatera yavuze ko atakimenya ariko ngo abagamye, ati “Ntabwo namenya ngo ni iki kiyihishe inyuma ariko gusa icyo navuga ni uko atubangamiye”.
Ikindi Gatera agarukaho ni uburyo umunyamakuru ashobora kujya gutara inkuru nko mu Ntara amasaha akamufata bityo bikamugora gutaha, anenga RMC kuba yarafashe umwanzuro itabiganiriyeho n’abanyamakuru mu gushakira hamwe umwanzuro.
Avuga no ku kuba umunyamakuru azajya akorera kuri ’Pressure’ cyane cyane mu gihe amasaha yashyizweho yegereje, ibishobora kugira ingaruka ku nkuru agiye gutangaza, ati “Saa moya zisigaye zigera ugasanga abanyamakuru…..ugatangira guhangayika wirukanka ngo batagufatira mu nzira, n’inkuru wakoraga ntabwo wayikora neza uri kuri Pressure uvuga uti ’baramfata biragenda gute’ “.
Muhizi Olivier, umunyamakuru w’umufotozi kuri aya mabwiriza RMC yabashyiriyeho, avuga ko kwirinda COVID-19 bireba bose bityo n’abanyamakuru bagomba kwirinda iki cyorezo gusa akagaruka ku kuba inzu z’abanyamakuru hose ku isi zikora amasaha 24/24.
Ikindi agarukaho ni ukuba RMC ivuga ko mu gihe habayeho impamvu ituma umunyamakuru ashobora kujya gukora mu masaha abujijwe agomba kubimenyesha uru rwego ngo kugira ngo narwo rubimenyeshe Polisi, akibaza uko byagenda mu gihe habayeho inkuru yihutirwa.
Ati “Niba ari breaking news se ibaye saa mbiri kandi ugomba kuyikora…urumva ahongaho biragoranye kubahiriza ko ugomba kuba wabivuze mbere amasaha atandatu hazamo ikibazo gitoya”.
Avuga kohyagashyizweho ubundi buryo umunyamakuru ashobora gukoresha mu gihe afite nk’inkuru iramusaba igihe kirekire, ati “Numva nk’igihe ufite inkuru uri butinde ikarenza ayo masaha, basizeho uburyo bwo kubwira umuntu ko ashobora kubamenyesha bakamufasha”.
Bakomere Pascal, umuyobozi w’ikinyamakuru Impamba.com abajijwe uburyo yakiriye aya mabwiriza amusaba kimwe n’abanyamakuru bagenzi be kuba bageze mu rugo ku isaha ya saa tatu, avuga ko ku ruhande rumwe ngo aya mabwiriza ari meza ku rundi akaba mabi.
Ku mpamvu aya mabwiriza ari mabi, umunyamakuru Bakomere avuga ko kuba umunyamakuru ukora nijoro bigomba kumenyeshwa RMC mu nyandiko n’umuyobozi we agasinyaho agateraho na Kashe, abona hari ikirengagijwe ashingiye ku mwihariko w’umwuga w’itangazamakuru, ati “Ahongaho mbona hari ikirengagijwe cyangwa se habayeho uburyo bwo kutorohereza umunyamakuru”.
Ibi avuga ko abishingira ku kuba rimwe na rimwe akazi k’abanyamakuru ngo gatungurana, ati “Nta n’umuntu akenshi ujya gutara inkuru avuga ngo ndatinda cyangwa se ndataha kare, utaha wihuse bitewe n’uwo wagiye gukuraho minkuru”.
Uyu munyamakuru ahuza na bagenzi be ku kuba RMC yakabaye yarashyizeho umuntu ushinzwe kumenyeshwa ibi mu buryo bworoshye cyane cyane mu gihe bibaye ngombwa ko amasaha amufata ngo cyane ko umunyamakuru aba azwi ku buryo bitagorana.
Avuga ko uyu muntu ashyizweho, umunyamakuru wajya afatwa n’amasaha yajya amwoherereza message akabimumenyesha.
Ati “Ariko iyo hajemo ibintu by’amakashe, wenda ushobora kuba wagiye uzi ko uri bwihute hakazamo amakashe, hakazamo ibiki…icyo ikintu gishobora kugorana”.
Aba banyamakuru bose baganirije UMUBAVU, dukesha iyi nkuru bahuriza ku kuba inkuru barajya batangaza muri iki gihe babujijwe kurenza saa tatu, ubuziranenge bwazo bushobora kuba ntabwo kubera kuzikora kuri Pressure y’igihe, bahuriza ku kuba inzu z’abanyamakuru zose ku isi zikora amasaha yose cyane ko umwuga wabo wihariye nkuko binagarukwaho mu gatabo k’amahame ngengamyitwarire y’abanyamakuru mu Rwanda.
Ingingo ya 24 y’aya mahame ngengamyitwarire y’abanyamakuru mu Rwanda ivuga ku kurengera umunyamakuru, ivuga ko hashingiwe ku mwuga we wihariye, umunyamakuru aho ari hose mu gihugu agomba kugira uburenganzira busesuye ku mutekano we, uw’ibikoresho bye, ku kurengerwa n’amategeko no ku iyubahirizwa ry’agaciro ke nta mananiza nta n’ibibanje gusabwa.
Ku murongo wa Telefoni avugana n’umunyamakuru w’UMUBAVU, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel we abibona bitandukanye n’abanyamakuru akavuga ko ngo ari ugushaka impamvu aho zitari, akavuga ko ngo nta nkuru ya saa tatu, ati “Uzayireke (inkuru) aho kugira ngo usubire mu muhanda uge gufungwa, uzayireke, nta nkuru igutunguye ya saa tatu ntimukage mubeshya, ntimukage mushaka impamvu aho zitari”.
Gusa yahishuye ko amaze guhamagarwa n’abanyamakuru benshi bamubwira kuri iki kibazo ngo akababaza izo nkuru batakoze ku manywa bashaka gukora saa tatu z’ijoro.
Yahishuye kandi ko kugira ngo basohore aya mabwiriza, ari uko ngo hari abanyamakuru birirwa bagenda mu muhanda bafatwa bakerekana amakarita yabo y’itangazamakuru, ati “Ibi kugira ngo tubikore, ni ukubera abanyamakuru bari indiscipline’, birirwa bazerera mu muhanda bafatwa bakerekana ’Press Card’, bajya mu tubari bakanywa babona amasaha ageze bakitwikira ikarita bakajya mu muhanda ngo bafite Press Card, babafata bakazana akavuyo n’akajagari ku nzego z’umutekano, ni ibyongibyo byatumye dufata uyu mwanzuro”.
Ndacyayisenga Jerome