Amadini yahinduyu ubundi buryo bwo kujya babonamo amaturo muri ibi bihe batemerewe guterana.
Umuyobozi wo mu itorero ry’Abadivantisiti w’Umunsi wa Karindwi Pasiteri Jean Franҫois Habyarimana yasohoye itangazo ryibutsa abayoboye b’idini kuzakurikiza gahunda yo gusengera mu ngo zabo ariko bakibuka gutura.
Yagize ati: ibyera by’Uwiteka bazabimuhe, ndetse ababishoboye bakoreshe konti( account) ya banki ariko bimugere ho.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ryashyizweho umukono na Pasiteri Habyarimana Jean François rivuga ko ku isabato buri muryango uzateranira mu rugo, kandi gahunda zose nk’uko zikorwa ku isabato zizakurikizwa (ishuri ryo ku isabato, indirimbo, gutanga icyacumi n’amaturo.
Ikindi Kandi nuko buri muryango ni itorero ayo maraporo azashyikirizwe abayobozi b’igihande nabo bayageze ku mubitsi. Abatabona uko bahura n’umubitsi w’itorero ariko bakaba babona uburyo bagera kuri banki, turabaha numero za konti mwashyiraho ibyera by’Uwiteka mwakoresha n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.
Kuva tariki ya 14 Werurwe Guverinoma y’u Rwanda, yafashe icyemezo cy’uko ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byose bihagarikwa birimo no kujya mu nsengero, kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.
Kuva iki cyemezo cyafatwa amadini n’amatorero yasabye abakirisitu babo gusengera mu ngo, amwe yifashisha za radiyo, Televiziyo na YouTube mu gukomeza gufasha abakristu bayo kumva inyigisho z’ijambo ry’Imana.
Uwimana Joselyne