imisanzu ihabwa imitwe yitwaje intwaro ivuga ko irwanya Leta y’uRwanda ,aho kuyubaka isiga iyisenye zikabyara amahari.
Benshi mu banyarwanda baba hanze y’uRwanda,birirwa bakusanya amafaranga akayabo k’amaafaranga agamije guhirika ubutegetsi bw’uRwanda,ayo mafaranga akaba yigira mu mifuka y’abayobozi b’abarwanyi aho benshi birirwa biyubakira imiturirwa,abandi bakayarwanira ndetse bakicana,nyuma bagashinjanya ubugambanyi hagati yabo.
Uhereye k’umutwe wa FDLR,uyu mutwe wabonye izuba mu mwaka wa 2001,aho wabanje kwitwa RDR,uza guhunduka ALIR ya I,nyuma haza ALIR II ya kabiri,waba wakira Miliyoni 1 z’amadolari buri mwaka,aho byibuze angana na 500 by’amadorali ava mu misanzu y’abanyarwanda bari hanze,naho andi akava mu misoro yakwa abaturage b’Abanyekongo,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,gutwika amakara ,ubuhinzi bw’urumogi n’imbaho.
Aka kayabo k’amadolari gakusanywa buri mwaka bizeza abanyarwanda bari hanze ko bagiye gutaha yewe bamwe bakagabana n’imyanya bikarangira,amaso aheze mu kirere,umusaruro uvamo n’uwo gucikamo ibice,aho FDLR,imaze kubyazwamo imitwe ya RUD URUNANA,CNRD UBWIYUNGE na FPP
Benshi mu bayobozi b’iyi mitwe igenda ivuka bashinje Lt.Gen Byiringiro kutagira ingamba zihamye zo gucyura impunzi,no kuba yarikubiye umutungo wa FDLR,ingero twatanga ubwo RUD URUNANA yavukaga,Gen Mahoro na Gen Musare bashinje Mudacumura kubima ku mafaranga yari yatanzwe na Perezida Laurent Desire Kabila na Dr.Ignace Murwanshaka agera kuri Miliyoni 20 z’Amadolari,aba bagabo bari bakuriye Akarere k’imirwano ka Rucuru bahisemo kwishingira uwabo mutwe waje guhabwa izina rya RUD URUNANA.
Muri CNRD UBWIYUNGE ho amafaranga agera ku bihumbi 185 by’amadolari y’Amerika,yagombaga kugurira inyeshyamba za FLN ibikoresho Gen.Sinayobye Morani Barnbe yayakubise k’umufuka yigira Daresalamu muri Tanzaniya aho yahubatse umuturirwa w’ubucuruzi.
Ibi byatumye CNRD UBWIYUNGE,ishwana na MRCD UBUMWE ndetse bituma uyu mutwe wivana muri iryo huriro,ubu Gen.Jeva Antoine akaba arigushakisha andi yifashishije imbuga nkoranyambaga,aho abeshya rubanda ko ingabo ayoboye zirikugenzura Nyungwe,aya mayeri yagiye yifashishwa na FDLR aho yabeshyaga ko uRwanda yamaze kurufata hasigaye umujyi wa Kigali.
Ntitwabura kuvuga kuri RNC ya Kayumba Nyamwasa,uyu mutwe wakira byibuze ibihumbi 800 by’amayero ya buri mwaka,aho Kayumba yabeshyaga impunzi ko afite umutwe w’ingabo ufite ibikoresho,witeguye gufata uRwanda,mu mwaka usize ubwo FARDC yarasaga uyu mutwe mu buhamya bw’abatiwe ku rugamba,bavuze ko abantu 6 bakoreshaga imbunda imwe ndetse nazo zishaje.
Uyu mutwe kandi aho uvukiye muri 2010 umaze kubyara amashyaka 3;ariyo NEW RNC,ISHYAKWE , RRM na RAC ya Jean Paul Turayishimiye,abashinze aya mashaka bashinja Kayumba gukoreshya umutungo w’ishyaka nk’akarima ke,ubusambo,imiyoborere mibi n’ubugambanyi,biravugwa ko Kayumba Nyamwasa amaze kwigwizaho imitungo myinshi muri Afurika y’epfo.
Mu mwaka wa 2016 padiri Nahimana yakusanyije ibihumbi 300 by’amayero agomba kumufasha mu kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika,benshi mu banyarwanda baba hanze bahawe icyizere cyinshi k’uburyo bamubonagamo umucunguzi,akiyabona yuriye indege agera ku Kibuga cy’indege muri Kenya yiryamiye aho ajya kuri Radio ati banyimye viza,arangije yisuburira mu Buraya,ashinga Guverinoma ikorera mu buhungiro.
Uyu Padiri Nahimana akaba amaze iminsi akwirakwiza ibihuha bisebya Umukuru w’igihugu cy’uRwanda benshi mu basesnegura ibya Politiki bakaba bavuga ashobora kuba afite n’ikibazo cyo mu mutwe,Umwe mu banyarwanda bari hanze utarashatse ko amazina ye atangazwa,yagize ati:
Padiri Nahimana na Kansime umutwe warabahiriye barya imisanzu y’abanyarwanda
Mu myaka 27 dutanga amafaranga kuri FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho nta n’umudugudu n’umwe wafashwe n’abarwanyi ahubwo icyo twunva nuko baba bayashwaniyemo,ubundi ngo barikubaka amagorofa twe tukiri mu bukode;Umunyarwanda ati:iby’abapfu birya abapfumu
Hategekimana Claude