Umusesenguzi muri Politiki y’Ubukungu n’imiyoborere Dr Bihira Canisius yavuze ko Bamporiki yabeshye ko afite Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda anemeza ko mu Rwanda nta muntu n’umwe ufite bene ayo mafaranga kuri konti ye imwe.
Ibi Dr Bihira yabigaragaje mu kiganiro yagirabye na Popote TV, ku bijyanye n’ibivugwa ko mu Rwanda hari abantu bitwa ibifi binini bashobora kudakurikirwanwa n’ubutabera mu buryo bworoshye.
Dr Bihira, kuri we avuga ko mu Rwanda nta gifi kinini kihaba,kuko ubutabera bwarwo n’inzego z’umutekano zikora neza. Dr Bihira avuga ko abo bivugwa ko ari ibifi binini bashobora gukwepa ubutabera bifashishije imbaraga bafite, gusa avuga ko igihe kigera bagafatwa ubutabera bukabaza ibyo byose baba barakoze.
Yagize ati” Inkebebe ziba hose, naho ibyo bifi binini, akenshi ntabwo ari uko bitarobwa ahubwo ni uko usanga bigwa mu mutego bikayica, cyangwa bigasanga imitego ifite imyenge ibyorohereza gucika. Iyi rero bisanze imitego ikomeye byanze bikunze birafatwa”
Abajijwe ku byigeze gutangazw n’uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko Edouard Bamporiki wigeze gutangaza ko yujuje miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, Dr Bihira avuga ko mu gihe yabamaze ari umuyobozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda ushinzwe politiki y’ifaranga atigeze abona umuntu n’umwe mu Rwanda ufite Miliyari kuri konti imwe.
Yagize ati” Amafaranga ni nka SIDA ntawe ujya hariya ngo yirate ko ayirwaye. Nakoze muri BNR nshinzwe politiki y’Ifaranga , gusa mu ma banki twasuraga , hari n’iyo wasangaga idafite amafaranga miliyoni mu bubiko bwayo”
Dr Bihira avuga ko gutunga miliyari mu Rwanda bishoboka, gusa avuga ko usanga abayitunze baba bayifite mu mitungo inyuranye.
Yagize ati” Abatunze Miliyari baba bayifite mu mitungo, usibye ko wenda njye n’iyo mitungo ayifitemo ntayo mbona ! Wenda uwo munyamakuru iyo amubaza ati:”iyo miliyari yawe uyibitsehe?”
Ku itariki ya 5 Nyakanga 2021, Bamporiki Edourd yemereye ikinyamakuru Igihe ko kubera Politiki nziza ya RPF Inkotanyi yashoye ibiceri 300 by’amafaranga y’u Rwanda akayabyaza miliyari y’amafaranga y’uRwanda.
Ku itariki ya 4 Gicurasi nibwo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rurimo gukora iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa kuri Bamporiki Edouard. Bukeye bwaho Bamporiki yiyemereye ko yakiriye indonke asaba Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange imbabazi. Perezida Kagame mu kumusubiza yamubwiye ko kutongera ari byiza, gusa avuga ko no guhana bifasha.