Abayobozi batandukanye barimo abo mu Muryango w’Abibumbye, bitabiriye umuhango wo kunamira abasirikare ba MONUSCO baburiye ubuzima mu bikorwa by’imyigaragambyo yo kubamagana.
Iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022, kitabiriwe n’umuyobozi uhagarariye UN muri Congo, Bintou Keita.
Bintou Keita yaboneyeho gutanga ubutumwa muri uyu muhango aho yatangaje ko ahaye icyubahiro aba basirikare bane baburiye ubuzima mu butumwa bw’amahoro.
Yagize ati “Nihanganishije kandi n’imiryango yose y’ababuriye ababo mu myigaragambyo ndetse n’Abanye-Congo bose n’Umuryango w’Abibumbye.”
Iki gikorwa cyanitabiriwe n’umuyobozi w’agashami gashinzwe amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, Jean-Pierre Lacroix.
Aba basirikare ba MONUSCO baburiye ubuzima mu bikorwa by’imyigaragambyo ikarishye yabaye mu cyumweru twaraye dusoje, yaranzwe n’ibikorwa by’urugomo byakozwe na bamwe mu Banye-Congo.
Muri iyi myigaragambyo kandi hari n’abaturage bari bayitabiriye bayiburiyemo ubuzima nyuma yo kuraswa nubwo MONUSCO ivuga ko itigeze irasa mu baturage.
Abasirikare ba MONUSCO kandi baravugwaho gukora igikorwa cyanenzwe na benshi aho barashe mu baturage ahitwa Kasindi ubwo bari bavuye mu kiruhuko binjira ku mupaka uhuza RDCongo na Uganda, bahagera bakabanza kwamaganwa n’abaturage, na bo bagahita babarasamo urufaya rw’amasasu.
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko hahise hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye aba basirikare gukora iki gikorwa kandi ko bagomba kubihanirwa.
RWANDATRIBUNE.COM