Ingabo za Sudani y’Epfo zasesekaye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zifite ibendera ry’Igihugu cyazo.
Izi ngabo za Sudani y’Epfo, zasesekaye i Goma kuri iki Cyumweru tariki 02 Mata 2023, zigiye zisanzeyo izindi zo mu Bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Izi ngabo zageze i Goma mu ndege ya gisirikare, ziyururukamo zifite ibendera ry’Igihugu cyazo, nk’izije gutanga umusada mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bumaze iminsi bwugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Aba bakomando ba Sudani y’Epfo, bagiye muri Congo mu gihe umutwe wa M23 umaze iminsi urekura bimwe mu bice wari warigaruriye.
Izi ngabo zirahita zitangira kujya gusigara muri bimwe mu bice byagiye birekurwa na M23 mu rwego rwo gukumira ko FARDC ndetse n’imitwe yiyunze kuri iki Gisirikare, kuba yagera muri ibyo bice.
Abasirikare ba Sudani y’Epfo, bagiye nyuma y’iminsi micye, muri Congo hagiyeyo abo muri Uganda, bagise basigarana umujyi wa Bunagana warekuwe na M23 nyuma y’igihe gikabakaba ku mwaka wari umaze uri mu maboko y’uyu mutwe.
Umutwe wa M23 wongeye kwibutsa ko izi ngabo zikomeje kuza mu butumwa bwa EAC, ari zo zigomba gusigara mu bice uri kurekura, ndetse ko igihe cyose byakwigabizwa n FARDC cyangwa imitwe irimo FDRL, uzahita wegura imbunda.
RWANDATRIBUNE.COM