Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023 nk’uko tubikesha Perezidansi y’u Rwanda mu butumwa bwatambutse kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023.
Ubu butumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda, bugira buti “Mu ijoro ryacyeye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye General Muhoozi Kainerugaba n’itsinda rye mu mugoroba rwo kwizihiza isabukuru ya Muhoozi Kainerugaba.”
Ni igikorwa cyabaye nyuma y’umunsi umwe gusa General Muhoozi Kainerugaba ndetse n’itsinda bari kumwe basesekaye mu Rwanda ku Cyumweru tariki 23 Mata 2023.
Muhoozi kandi yaje mu Rwanda ari kumwe na bamwe mu bayobozi bakomeye muri Uganda barimo Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi.
Muhoozi kandi yanazanye n’Umunyamakuru, Andrew Mwenda, ndetse n’abandi bayobozi bari no muri iki gikorwa cyo kwakirwa na Perezida Kagame mu kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu Mujenerali wo muri Uganda.
RWANDATRIBUNE.COM