Abana bato batanga umunezero mu kubareba, cyane cyane iyo bakora ibintu binyuranye hamwe n’abandi bana bagenzi babo, ariko kuri uyu mwana w’umuhungu n’umukobwa, abantu barimo kwibaza ikinamico hagati yabo nyuma yuko amafoto yubukwe bwabo bayashyize kuri Facebook.
Nkuko bigaragara mu mafoto, bashyizemo imbaraga uko bashoboye, kandi ubona ko banyuzwe nibyo bagezeho. Mu gukura uva mu bwana, ubona udukino twinshi kandi tunyuranye tw’abana uko bagenda bakura, ariko ubu umaze gukura n’abana bagenzi baee mwakuranye, ntiwatinya kuvuga rwose ko isi iri kwihuta cyane ndetse yabaye umudugudu.
Nubwo bimeze bityo ariko, bisa nkaho abantu benshi babyitwaramo ukundi, kuva amashusho y’ubukwe bw’aba bana babiri bakiri bato cyane, yateje impagarara benshi bibaza niba aya mafoto y’ubukwe yarafashwe mbere cyangwa se ku munsi w’ibi bisa nk’ikinamico.
Amashusho yashyizwe ahagaragara n’umukoresha wa Facebook ku izina rya “Esther Chamberlain”, aba bana bagaragaye berekana cyangwa biyerekana nk’abamaze gusezerana, kuva aya mashusho asa nkaho bayasangiye kumunsi w’ubukwe bwabo.
Ntirandekura Dorcas