Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare Général Chico Tshitambwe mu ijambo yavugiye mu mujyi wa Goma, yeruye atangira kuyobya uburari avuga ko mu nyeshyamba zihangayikishije igihugu cye harimo na FDLR ikomoka mu Rwanda bisanzwe bizwi neza ko ingabo ayobora zikorana nayo umunsi ku munsi.
Aya magambo yayavuze ubwo yakiraga ikiciro cya kabiri cy’ingabo za Kenya zije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo,akazibwira ko kugira ngo amahoro agaruke muri aka gace ari uko bagomba kwirukana M23 ishyigikiwe n’u Rwanda na FDLR ikomoka mu Rwanda hamwe n’indi mitwe ibarizwa muri aka gace.
Uyu mugaba mukuru wungirije w’ingabo za Congo yavuze ibi , nyamara yirengagiza ko izi nyeshyamba za FDLR arizo bari kwifashisha,mu rugamba bahanganyemo na M23 bicara batwerera u Rwanda.
Izi nyeshyamba ziherutse kugaragara zihanganye na M23 naho ingabo za Leta zakuyemo akazo karenge mu mirwano yabereye yabereye mu Rutare rwa Nyiragongo.
FDLR yahawe intwaro n’imyambaro na FARDC kugira ngo babafashe kurwanya M23 bashinja ko ihabwa inkunga n’u Rwanda.
Umuhoza Yves