Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda Alain Mukurarinda yatangaje ko amagambo menshi atangazwa na Leta ya DRC arariyo azakemura ibibazo bibarizwa mu burasirazuba bwa bw’iki gihugu.
Uyu muvugizi ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’igihugu, akabazwa uko abona ibibazo biri muri DRC, yagize ati” Bikomeza gukururwa cyane n’uko iyi Leta ishaka gukemuza ikibazo igisubizo kitari cyo, kuko ikoresha intambara kandi mu byukuri inzira y’amahoro niyo yonyine ishobora kurangiza ibibazo byose ihoramo.”
Yagarutse kandi kumasezerano yasinkiwe i Luanda, aho iki gihugu cyari cyiyemeje kurangiza ibibazo byacyo n’inyeshyamba zibarizwa muri iki gihugu, nyamara bagahora bikoma umutwe umwe mu gihe hari imitwe irenga 200 ibarizwa mu burasirazuba bwa DRC.
Yagarutse kandi ku nyeshyamba za FDLR zibarizwa muri iki gihugu, zikaba zaragiyeyo nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse bakaba banarwanya byeruye Leta y’u Rwanda, nyamara iki gihugu kikaba kibifashisha mu bikorwa byacyo bya buri munsi.
Inshuro nyinshi umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, akunze kumvikana ashinja igihugu cy’u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23, nyamara ntiyari yumvikana ,avuga ko Leta ye ifatanije n’inyeshyamba za FDLR.
Mukurarinda rero yaboneyeho gutangaza ko amagambo menshi atangazwa n’abanyekongo, atariyo azakemura ibibazo bafite muburasirazuba, ahubwo Dipolomasi nziza niyo gisubizo kirambye
Uwineza Adeline