Moise Katumbi wiyamamariza kuba perezida wa RDC, Bemba yamwamaganiye kure avuga ko atagomba kuyobora RDC amushinja ko ari umunya Zambia, ibintu byatumye Katumbi arakara cyane aramusubiza.
Minisitiri w’Ingabo za Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba ku mugoroba w’ejo kuya 6 Ukuboza 2023, nibwo yavuze ko Katumbi atagomba kuba yiyamamariza kuba perezida wa repuburika iharanira demokarasi ya Congo kandi ari umunya Zambia, ko ntakintu yabagezaho.
Abishingira ku ibaruwa yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yanditswe n’utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zambia wavugaga ko Katumbi afite Passport ya Zambia.
Aho Bemba yavuze ko igihugu cya congo kiramutse kigize icyo gipfa na Zambia Katumbi atabasha guhagarara ngo abe yakora igikwiriye.
Mu burakari bwinshi, Katumbi abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze abigererenya n’amadayimoni yavugiraga muri Bemba, aho yavuze ko Bemba uvuga amagambo nk’ayo atari we wakabaye avuga atyo kuko yakoze amabi akarasa abantu kubw’inyungu yari yarashyizwe imbere n’abanyamahanga.
Akomeza avuga ko Bemba watawe muri yombi muri 2008 agakatirwa imyaka 18 ubwo yari amaze guhamywa na ICC ibyaha by’intambara byibasiraga inyokomuntu, amubwira kandi ko atagomba kuzana amacakubiri na cyane ko yakabaye atanga umusaruro nka minisitiri w’Ingabo abigaragarije mu bikorwa aho kwirirwa ahimba ibinyoma gusa.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com