Kuwa 5 Mutarama 2021 Charles Rwomushana wahoze akuriye urwego rw’iperereza muri Uganda yanditse ku rukuta rwe rwa facebook amagambo agira ati” Perezida watowe muri centre Africa biturutse Mu matora adashitse “. Hano Rwomushana akaba yarashakaga gupfobya Perezida watowe kurundi ruhande akagaragaza gushyigikira Bozize.
Rwomushana akomeza asaba Perezida Museveni gushyigikira Bozizé abinyujije kuri Jean Pierre Bemba maze akarwana ku ruhande rw’inyeshyamba zishigikiwe n’uwahoze ari Perezida wa Centre Africa Ariwe François Bozizé. Ariko akirengagiza ko ibyaha Jean Pierre Bemba yakoreye muri Centre Africa aribyo byatumye akurikiranywa n’Urukiko rwa ICC.
Sibi gusa kuko Rwomushana yakomeje avuga ko Ingabo z’uRwanda ziri guhangana niza Uganda muri centre Africa ndetse ko hari n’abasirikare b’uRwanda bahaguye .
Hano kandi Rwomushana akaba yarashakaga kugereranya Ingabo za UPDF na RDF ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya nó hino kwisi .
Abakurikiranira hafi politi ya Perezida Museveni bavuga ko amagambo y’uwahoze akuriye ubutasi mu gisirikare cya Uganda( Charles Rwomushana) aho agaragaza kubogamira k’uruhande rw’inyeshyamba zishigikiwe na Francois Bozizé abiterwa n’uko Bozizé yaba ariwe muyobozi mwiza ubereye abaturage ba Centre Africa ahubwo abiterwa n’ishyari n’urwango ubutegetsi bwa Uganda bafitiye Ingabo z’uRwanda ziri muri Centre Africa kubera akazi gakomeye zikomeje gukora muri Centre Africa dore ko n’ubusanzwe François Bozizé mbere y’uko asubira muri centre Africa gushoza intambara k’ubutegetsi bwa Perezida Faustin Archange Touadera, Yari asanzwe aba muri Uganda aho yari arindiwe umutekano k’uburyo bukomeye.
Ni mugihe ariko Ingabo za Uganda zimaze hafi imyaka icumi muri Somaliya ariko zikaba zitarabasha kurangiza akazi kazijyanyeyo kuko kugeza magingo aya hakirangwa umutekano muke ndetse bamwe mu basirikare ba UPDF bakaba barakunze gushinjwa kugurisha intwaro, amasasu n’ibiribwa ku nyeshyamba ubusanzwe baba bafite inshingano zo ku rwanya.
Kuva izi ngabo zajya muri Somaliya zimaze gutakaza abasirikare basaga 100 bishwe na Al Shabab naho abarenga 200 bakomeretse ku buryo bukomeye. UPDF kandi yemeje ko hari abasirikare bayo bafashwe bugwate.
Ni ni mugihe ariko Ingabo z’uRwanda ziri muri centre Africa zikomeje gukora ibikorwa by’indashyikirwa aho zahagaritse ibitero by’inyeshamba zishigikiwe n’a Francois Bozize kuko zashakaga gufata umugi wa Bangui kugirango ziburizemo amatora ariko Ingabo z’uRwanda zikazibera ibamba bigatuma amatora aba mu mahoro atari yitezwe.
Abaturage bo muri Centre Africa bakaba bakomeje gushimagiza no kwishimira umuhate w’ Ingabo z’u Rwanda ziri kubacungira umutekano no kubarinda ibitero bagabwaho n’inyeshyamba ziyobowe na Francois Bozize.
Ni Mu gihe kandi ibitero by’izi nyeshyama n’abazishigikiye ku ngabo ziri kubungabunga amahoro muri centre Africa bishobora gufatwa nko kurenga ku mategeko mpuzamahanga maze bigatuma abayobozi na za Leta bazitera inkunga babiryozwa.
Guverinoma ya Centre Africa ikaba yaratangiye igikorwa cyo gushira ku rutonde Abantu na za Guverinoma bashigikiye ndetse bakanatera inkunga inyeshyamba za Francois Bozizé, kubera guhunganya umutekano wa Centre Africa
Charles Rwomushana akaba akwiye kwibuka ko Ingabo z’uRwanda ziri muri Centre Africa mu buryo bw’ubufatanye mu bya gisirikare aho Leta ya Centre Africa ubwayo ariyo yisabiye u Rwanda kubaha ubufasha bw’ingabo kugirango babashe gukumira ibitero by’inyeshyamba za Bozize byari bigamije kuburizamo amatora no kwigarurira umurwa mukuru Bangui, naho izindi zikaba ziri mu butumwa bwa UN bugamije kugarura amahoro no kubungabunga umutekano Mu gihugu cya Centre Africa(MINISCA)
Hategekimana Claude