Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2021, Urukiko rukuru rwatesheje Agaciro icyemezo cy’urukiko rw’Isumbuyerwa Gasabo cyo kugira umwere Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne wiyita Cyuma Hassan ,rumuhamyaibyaha birimo gusagarariran inzego zishinzweumutekano ,kwiyitirira Umwuga w’itangazamakuru no gukoza Isoni inzegoz’Umutekano.
Uru rukiko rwafashe iki cyemezo nyuma yo kumva ubujurire bw’ubushinjacyaha ku cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwari rwarafashe ,rumukatira igifungo cy’imyaka 7,runamuca ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu(5 000 000),rutegeka ko ahita atabwa murimyombi ,akajyanwa muri Gereza kurangizaigifungo.
Hashize amasaha make icyemezo cy’Urukiko rukuru kimenyekanye,cyuma utari wakageze mu maboko y’ubutabera saa kumi n’imwe n’iminota 23 z’Umugoroba yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko urugo rwe rwagoswe n’inzego z’umutekano yashyizeho amafoto ane afatanye arimo igaragaza abapolisi babiri bari imbere mu rupangu rwe.
Cyuma yatangarijemu rurimi rw’icyongereza ko abapolisi benshi bamaze kwinjira mu nzu ye,ubu butumwa abugenera inzego zirimo umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, umuryango w’abibumbye n’abarimo umukuru w’igihugu na papa francis
Ubutumwa bwa nyuma Cyuma Hassan yabushyizekuri uru rubuga saa kumi n’ebyiri n’iminota 10 z’umugoroba ,Ni ifoto igaragaza abantu batatu barimo umupolisi bari bahagaze imbere y’umuryango,
Cyuma yari yarafunguwe muri Werurwe 2021 nyuma y’igihe kigera ku mwaka yari amaze afunzwe akurikiramweho ibi byaha.
Uwineza Adeline