Leta y’u Rrwanda yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gushyigikira Guverinoma ya RDC, mu kumvikanisha ko ibibazo icyo gihugu gifite biterwa n’u Rwanda bashinja gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, u Rwanda ruvuga ko rushima imyanzuro iherutse gufatirwa i Addis Ababa n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, imyanzuro yasabaga imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri DRC gushyira intwaro hasi.
Leta y’u Rwanda kandi yavuze ko ishima umusanzu w’umuryango mpuzamahanga byumwihariko itangazo ry’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, iry’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ndetse n’irya Leta Zunze Ubumwe za America.
U Rwanda rwavuze ko imyanzuro yafashwe ari ishyigikira isanzweho yafashwe n’inzego z’akarere harimo amasezerano ya Luanda n’aya Nairobi, byose bigamije gushakira umuti ibibazo bya Congo, biciye mu biganiro,Gusa ikavuga ko hari igikomeje kwirengagizwa cy’umutwe wa FDLR wakunze guhungabanya umutekano w’u Rwanda, none ubu ukaba ukomeje gukorana na FARDC.
Tariki 22 Gashyantare Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasohoye itangazo, rishima intambwe ziri guterwa mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ariko zikoma u Rwanda, zirusabaguhagarika ubufasha ruha M23, no kuvana ingabo zarwo muri Congo.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko ibyatangajwe n’Amerika aho gufasha mu rugendorwo gukemura ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, ahubwo igamije kuyibangamira, aho ikomeza kwemeza imvugo iyobya yafashwe Guverinoma ya Congo yo guhirikira ibibazo ku Rwanda.
Uku gukomeza kunanirwa k’umuryango mpuzamahanga mu kwamagana Guverinoma ya RDC kumikoranire yayo na FDLR, biha imbaraga RDC zo gukomeza guha intwaro no gukorana n’uwo mutwewakoze Jenoside, ukaba umaze igihe ugaba ibitero ku Rwanda ufatanyije n’ingabo za Congo.
Itangazo rikomeza rigira riti “Ibi ni ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda. FDLR si umutwe udafite icyo utwaye, umugambi wayo hamwe na FARDC ni ugutera u Rwanda.” U Rwanda ruvuga ko uyu mutwe ari imbogamizi ku mutekano warwo, rugasaba ko uyu mutwe, udakwiye kwirengagizwa cyangwa ngo ufatwe nk’udateye impungenge mu gihe uri gukorana na FARDC.
U Rwanda rwavuze ko rudashobora kurebera gusa mugihe hari ibikorwa bibangamira ubusugire bw’igihugu, bemeza ko hagomba gufatwa izindi ngamba zokurinda umutekano n’ubusugire bw’igihuhu.
U Rwanda rwatangaje ko rwiteguye gukomeza gufatanya n’abandi bo mu karere, mu gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano biri mu karere, icyakora bemeza ko batazirengagiza ko umutekano w’igihugu ariwo mutungo usumba iyindi yose.
MUKARUTESI Jessica