Irushanwa ry’amagare rikinwa n’abanyarwanda (Rwanda Cycling Cup) ryatangirijwe mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu.
Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatanu ryitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye harimo abakobwa n’abahungu, ritegurwa na Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda(FERWACY).
By’umwihariko mu karere hari gukinwa agace kiswe ‘Kivu Race’ harimo ikiciro cy’abagore baterengeje imyaka 23 ndetse n’abakuru harimo kandi ikiciro cy’abagabo, abana ndetse n’abakuru.
Abagore bitabiriya ni 39, abagabo 14 n’abana babahungu 31.
Ibyo wamenya kuri iri rushanwa
Rwanda cycling cup yakinwe ku nshuro ya mbere mu mwaka was 2015 maze yegukanwa na Alleluya Joseph
Naho ku nshuro yaryo ya kabiri mu mwaka was 2016, iri rushanwa ryatwawe na none na Alleruya joseph
Ku nshuro ya gatatu mu mwaka wa 2017 ryegukanwe na Nsengimana Jean Bosco.
Ku nshuro ya kane 2018 ritwarwa na Manizabayo Eric.
Kuri iyo nshuro abagore barasiganwa ibirometero 90 bihwanye n’inshuro 12
Ni mu gihe abana bo basiganwa ibirometero 112 bihwanye n’inshuro 15 naho abakuze basiganwe ibirimetero 150 bihwange n’inshuro 20.
Uko abakinnyi batsinze
- Ikiciryo cy’ingimbi cyegukanwe na Muhoza Eric
- Ikiciro cy’abakobwa cyegukanwe na Izerimana Olive
- Saa 13:07: Uwegukana ikiciro cy’abakuze ntaramenyekana gusa igikundi kiyobowe na Mugisha Samuel na Munyaneza Didier bita Mbappé
- Munyaneza Didier ni we wegukanye ikiciro cy’abakuze
Andi mafoto
Amafoto: Faraji Habumugisha
Joselyne Uwimana