Hashize igihe hari amakimbirane hagati y’u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo biturutse ku mutwe wa M23 aho iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda kirushinja gutera inkunga M23 mu gihe u Rwanda rushinja DRCongo gukorana n’umutwe wa FDLR.
Mu rugendo Anthony Blinken yagiriye muri DRcongo yabonanye na Perezida Tshisekedi baganira ku kibazo cya M23 n’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRCongo.
Blinken yavuze ko Amerika ihangayikishijwe n’ibimenyetso byagaragajwe na ONU by’uko u Rwanda rufasha M23 byatumye abakongomani bashima ayo magambo ya Antony Blinken.
Ubwo Blinken yari mu Rwanda kuri uyu wa 11 Kanama 2022 yavuze ko u Rwanda narwo ruhangayikishijwe n’umutekano warwo harimo ibikorwa bya FARDC mu gukorana na FDLR ariko ibi byo ntabwo byanyuze abakongomani.
Yakomeje avuga ko ubutumwa bwe ku bayobozi b’ibihugu byombi yaba Perezida Paul Kagame na Felix Thisekesedi butomoye neza ndetse ko ubufatanye ubwo ari bwo bwose buhabwa imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DRCongo, bugomba guhagara kuko bushyira mu kaga abaturage n’umutekano w’Akarere ndetse ko buri gihugu mu Karere kigomba kubaha ubusugire bw’ikindi.
Yanavuze ko yasabye Perezida Paul Kagame na Tshisekedi gukomeza inzira y’ibiganiro yatangijwe n’ibihugu by’Akarere n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Yanongeyeho ko USA ishyigikiye ibiganiro bya Nairobi hagati ya DRcongo n’indi mitwe yitwaje Intwaro harimo na M23.
Blinken yanavuze ko USA yamaganye imvugo za bamwe mu bakongomani zigamije guhembera urwango ndetse ko yasabye Perezida Tshisekedi kubihagarika.
Aya magambo ya Antony Blinken yavugiye mu Rwanda ntiyashimishije abakongomani bifuzaga ko USA yafatira u Rwanda ibihano bashinja gufasha M23, bakaba badakozwa iby’imishyikirano.
Antony Blinken akaba yagaragaje kutagira uruhande abogamiraho ahubwo asaba ibihugu byombi kumvikana binyuze mu biganiro.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM