Amahirwe ni yose ko Louise Mushikiwabo yongera gutorerwa kuyobora umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa uzwi nka OIF, dore ko ari umukandida umwe kuri manda ikurikira iya mbere ye irangiye.
Ibi bivuze ko amahirwe ahari yose ko yongera gutorerwa kuyobora manda y’imyaka ine ikaba iya kabiri kuri we ndetse ikaba ari na yo ya nyuma.
Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko kuri iyi nshuro, Madamu Mushikiwabo ashyigikiwe n’Ibihugu byose bigize OIF mu gihe ubwo yiyamamazaga muri manda iheruka, yari ashyigikiwe cyane n’ibyo ku Mugabane wa Afurika.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ubwo yagarukaga ku cyizere gihari ko Mushikiwabo yongera gutorerwa kuyobora OIF.
Yagize ati “Uyu mwaka Twagiye tuganira n’Ibihugu bigize uyu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, bose bavugaga ko bishimiye ibyagezweho muri iyi manda ya mbere ya Madamu Louise Mushikiwabo, bakaba biteguye ko bamushyigikira ko yabona na manda ya kabiri.”
Madamu Louise Mushikiwabo umaze imyaka ine ayobora uyu muryango, muri iyi manda ye yaranzwe n’impinduka muri uyu muryango kuko warushijeho kwegera abaturage bo mu Bihugu biwugize ndetse agaragaza kuzamura abari n’abategarugori.
Amatora yo kumutora ateganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo mu nama y’Abakuru b’Ibihuguna za Guverinoma bigize Umuryango wa OIF.
Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Djerba muri Tunisie ahari kubera inama y’uyu muryango, aho yahageze ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.
RWANDATRIBUNE.COM
Nyakubahwa Mushikiwacu azatorwa n’ibihugu byose biri muri OIF uretse RDC