Felix Mukwiza Ndahinda Umunye congo utuye mu gihugu cy’Ubuhorandi akaba umushakashatsi ku kibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, avuga ko amahitamo y’abayobozi ba DRC mu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, ari ikibazo gikomeye ndetse kizakomeza gutuma imyanzuro ya Luanda na Nairobi bigorana ngo ibashe gushyirwa mu bikorwa n’impande zombi.
Felix Mukwiza Ndahinda, avuga ko kuwa 3 Werurwe 2023 Guverinoma ya DRC yashyize hanze umushinga ugamije hushyira abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro mu nkeraguratabara(Reservistes) bitewe n’uko iyi mitwe yiyemeje gufasha FARDC kurwanya M23, bityo ikaba igomba gufatwa nk’intwari z’igihugu.
Yakomeje avuga ko mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2023 ,Gen William Amuri Yakutumba ukuriye umutwe wa Mai Mai yakutumba ukorera muri Kivu y’Amajyepfo mu duce twa Fizi na Uvira ,yatangaje ko agiye kuzamuka muri Kivu y’Amajyaruguru kurwanya M23 no kurinda umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na DRC ndetse bihabwa umugisha n’Ubutegetsi bwa Kinshasa, mu gihe bizwi neza ko uyu mu jenerali azwiho kwibasira no kwica Abanyamulenge byatumye anashyirirwaho ibihano n’Ubumwe bw’Uburayi.
Yanenze cyane bamwe mu batgetsi ba DRC barimo Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye M. Muhindo Nzangi Butondo ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kuwa 6 Werurwe 2023 mu mujyi wa Goma, agashyigikira umutwe wiyise”Wazalendo’’ uheruka gutangaza ko ugiye gufasha FARDC kurwanya M23 , mu gihe uzwiho kwibasira Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Si uyu mutwe gusa kuko anavuga ko bitumvikana ukuntu Guverinoma ya DRC ,yemera gukora n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi nka FDLR, Mai Mai Biroze bishambuke nayo yibasira Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, CODECO itoroheye Abahema muri Ituri n’iyindi nka Mai Mai Guido Shimiray Mwissa, CMC Nyatura, APCLS …izwiho kwibasira no kwanga urunuka Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusi.
Guverinoma ya DRC kandi, ngo iheruka kuvuga ko iyi mitwe yose ko igiye kwemerwa n’amategeko , ikazajya ifatwa kimwe n’ingabo z’igihugu FARDC ndetse ikazajya ihabwa ibyo ikeneye byose nk’ibihabwa ingabo za Leta.
Kubwe, ngo guverinoma ya DRC yirengagije ibizo by’umutekano, kwica no gusahura abaturage bimaze imyaka irenga 20 bikorwa n’iyi mitwe mu burasirazuba bwa DRC ,ahubwo ihitamo gukorana nayo igamije gutsinda M23 byonyine, itataye ku ngaruka z’umuteakano bishobora kuzateza mu bihe biri imbere.
Felix Mukwiza , avuga ko niba imyanzuro ya Luanda na Nairobi isaba imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DRC yaba iy’abenegihugu n’iyabanyamahanga gushyira intwaro hasi, ahubwo guverinoma ya DRC ikaba yarahisemo gukorana nayo mu kurwanya M23 kandi nawo ari Abanye congo , bizagorana cyane ngo iyo myanzuro M23 ikomeze kuyishyira mu bikorwa yonyine ndetse ko ayo mahitamo y’abayobozi ba DRC, azatuma amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC bikomeza kuba kure nk’Ukwezi.
Ibi kandi ngo nibyo bikomeje gutuma Diporomasi ya DRC ku kibazo cya M23, itagira abo yemeza cyangwa ifata k’uruhando mpuzamahanga, bitewe n’uko Guverinoma y’iki gihugu yiyunze n’imitwe yitwaje intwari izwiho kwica no kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi ,mu gihe bizwi ko kurengera aba Banyekongo ari imwe mu mpamvu M23 yagaragaje zatumye ifata intwaro igatangiza intambara .