Mu bihe bitari ibya kera, hirya no hino hagenda humvikana ishingwa ry’ imitwe yitwaje intwaro ivuga ko iba igamije gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda. Aho benshi bibaza niba koko kuzana amahoro arambye ari uguhirika ubutegetsi buriho. Hibazwa kandi niba kuzana icengezamatwara byagera ku ntego ari uko habayeho gushinga imitwe yitwara gisirikare no gushoza intambara kandi bizwi ko yangiza byinshi harimo no guhitana abantu.
Gushinga umutwe witwara gisirikare byakabaye bishingiye ku mbaragabwenge yo kuba hari ibibazo bigiye gukemura. Hibazwa niba abantu bakwiriye kurwanira gushinga imitwe, niba koko harebwa aho ibibazo by’icyo gihugu baba bavuga uko biri.
Ese u Rwanda nta demukarasi, ubwisanzure n’andi mahame rufite ku buryo haza imitwe yitwara gisirikare irenga itanu ikavuga ko ibyo bintu bikenewe? Abahanga mu by’itumanaho rigamije guhindura imyumvire (C4D), bavuga ko hakenerwa ubukangurambaga iyo hari ikibazo bityo ukaba wakwibaza niba u Rwanda rwaba rufite rufite ikibazo.
Imitwe yitwara gisirikare yaroshye abantu mu rwobo
Kuva mu myaka irenga 25, imitwe yitwara gisirikare irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, nta cyiza na kimwe kizwi yagejeje ku batuye u Rwanda n’akarere muri rusange. Imirwano yateje yaguyemo abatari bake ndetse iteza umutekano muke n’ibindi bibazo byurira ku kuba amahoro yarabuze.
Ikindi cyagaragaye ni uko iyi mitwe ibyo ivuga mu magambo, atari byo ikora. Bivugwa ko hari abayishinga ngo bakomeze gusahura imitungo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ibya demukarasi byavugwaga bikagenda nka nyomberi.
Ibi bigaragazwa n’uko imitwe yose yavuzwe haruguru ntacyo yagejeje ku bayigannye. Ibikorwa yishoramo byose byatumye babura ubuzima, ejo hazaza habo haradindira ku buryo abataha bose baba bicuza igihe bataye.
Ni ikigaragaza ko ” Nta nzira izana amahoro mu gushinga imitwe ya gisirikare irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda“
Hari ubutumwa bitanga
Imitwe izwi irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ni FDLR, RUD-Urunana, CNRD, FLN, P5 ndetse na FIAR yashinzwe mu minsi mike ishize. Kuba hari Umunyarwanda muri iki gihe Isi yose ishyize imbere uburyo bw’ibiganiro, waduka akavuga ko ari arifashisha imbaraga za gisirikare mu kumvikanisha ibyo yemera cyangwa asaba, ni ikigaragaza ko urugendo rukiri kure mu kumva ihame ry’amahoro.
Amahitamo y’umuntu arubahwa ariko hakibazwa niba igikozwe ari cyo gikenewe, cyihutirwaga cyangwa se byabaye amaburakindi ngo abantu bayoboke Rudabari. Ibi kandi bitanga ubutumwa ko Abanyarwanda batarahuza ku cyerekezo cy’igihugu cyabo. Bigaragara ko hari abiteguye kubaka mu buryo abandi batemera, abandi nabo bakajya gukora iyo bwabaga ngo basenye ibyubatswe.
Ubutegetsi bw’u Rwanda bwifashishije inzira zirimo intambara n’amahoro kugira ngo burandure imitwe iburwanya. Hari za operasiyo zakozwe zitandukanye na gahunda yo gusubiza ababurwanya mu buzima busanzwe ariko imitwe n’ubu iracyahari , yemwe haravuka n’indi.
Biratangaje na none kuba abantu badashobora kwigira ku isomo bagenzi babo babonye. Ingabo za Congo-Kinshasa (FARDC) zahize bukware, zinica, zifata rwa mikono benshi mu bari muri iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko abantu baracyaterana bati “dushinze umutwe”, bazi icyo bategereje ariko batazi ikibategereje.
Mu mpera z’icyumweru gishize, hasakaye amakuru ko muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo havutse umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda witwara gisirikare.
Ibitangazamakuru byiganjemo ibyo hanze y’u Rwanda bivuga ko uyu mutwe witwa FIAR (Force Impartiale pour l’Avenir du Rwanda), ugizwe n’urubyiruko rubarizwa mu Rwanda, mu karere no ku Isi muri rusange. Ku ngingo imwe bahuriyeho n’iyavutse mbere yawo, ubonamo ko nta demukarasi, imibanire myiza ndetse n’imiyoborere myiza mu Rwanda.
Igikenewe
Hakenewe ko abo bireba bica ingengabitekerezo ituma imitwe ishingwa. Iyi inahera ku baba basigaye ndetse bigatangaza kurushaho iyo hari n’abandi babiyungaho. Hakwiriye gushyiraho imikorere ituma abantu bahurira ku murongo umwe mu nyungu z’igihugu n’abaturage. Hakwiye gushakisha ubundi buryo bwo gukemura ibibazo bihari aho kwihutira kuvuga ko abantu bafashe intwaro kuko nta wahamya ko ari cyo gikenewe muri iki gihe.
None ko inzira itabwira umugenzi, bakaba bamaze kugenda urugendo rurerure bigaragara ko ishingwa ry’iyo mitwe itahiriwe muri urwo rugendo, uyu wavutse bwa nyuma waba ukeka ko uzagira icyo ugeraho? Ukeka ko uzahirwa muri urwo rugendo cyangwa byaba ari nko kwiyahura?
Muri kino gihe Isi igezemo, ibitekerezo by’intambara ntibikigezweho. Harebwa ahubwo ubundi buryo bwo gukemura ibibazo bya politiki hisunzwe nk’inzira y’amatora bityo ubutegetsi ukabubona biciye mu nzira ya demokarasi inyuze mu matora abaturage bihihitiyemo ababayobora. Ibindi byo byaba kurangaza abantu cyane ko n’abashinga iyo mitwe baba biyicariye iyo mu bihugu bya kure.
source:bwiza.com