Mu nama yahuje abajyanama b’umuryango w’Afurika yunze ubumwe kubyerekeranye n’umutekano, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwikoma u Rwanda ku mugaragaro irushinja kugirira impuhwe inyeshyamba za M23 bazifasha ndetse baknaziha ibikoresho.
Muri iyi nama abahagarariye Congo batangaje ko igihugu cyabo kibuzwa umutekano n’igihugu baturanye cy’u Rwanda ndretse bakanemeza ko izi nyeshya,ba zakomotse mu Rwanda zitigeze zirekura ibice zari zarafashe muri Congo.
À la plénière du Conseil exécutif de l'@_AfricanUnion, @RDCongoMAE a condamné publiquement et sans hésitation le soutien du Rwanda dans les attaques des positions de @FARDC_off, par les #M23 dans l'Est de la 🇨🇩. Déclaration politique de la #RDC attendue jeudi ou vendredi. pic.twitter.com/xBpwahCF22
— Ministère des Affaires Étrangères de la RDC 🇨🇩 (@RDC_Minafet) May 25, 2022
Iki gihugu cyakomeje gushinja umuturanyi wacyo u Rwanda gushyigikira izi nyeshyamba ariko kenshi ukumva banashyira mu majwi, igihugu cya Uganda n’ubwo cyo badakabya nk’uko babigenza ku Rwanda.
Ibi birego igihugu cy’u Rwanda ctyakunze kubihakana cyivuye inyuma, ndetse kigaragaza ko ntaho gihugiye n’ibivugwa na Congo, ndetse u Rwanda rwagaragaje ko impamvu Congo yitwaza iyo mvugo ari ukugira ngo itabazwa impamvu ikorana n’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda, unakorera kubutaka bwayoariwo FDLR.
Ibi byakunze kugarukwaho kenshi kugeza ubwo izi nyeshyamba za M23 zemeje ko nta n’igipesi zikomora mu Rwanda, ariko iki gihugu ahabaye inama hose kigaragaza ko cyatewe n’u Rwanda, mu gihe u Rwanda narwo ruhakana ibyo birego.
Muri iyi nama rero iki gihugu cyongeye kuzamura ijwi cyemeza ko u Rwanda rwabateye ndetse rukababuza umutekano kandi bari bawusanganywe.
Iyo iki gihugu kivuga ibi cyirengagiza ko mu Rwanda hari imbaga nyamwinshi y’abanye congo iba mu Rwanda kubera imvururu zidasiba kuhabera ndetse n’intambara ya hato nahato ibatwara ubuzima kandi Leta irebera nyamara ntigire icyo ikora.
Mu Rwanda hari impunzi zikomoka muri iki gihugu zirenga ibihumbi 70 kandi abenshi muri bo bagiye kumara imyaka irenga 20 bari mu buhungiro mugihe babuze uko basubira iwabo kubera ko ibyo bahunze bitigeze birangira.
N’ubwo Congo ikunze gushinja u Rwanda gufasha M23 abahanga bavuga ko kugira ngo amahoro n’umutkano agaruke muri kiriya gihugu Leta ya Kinshasa igomba kuganira n’izi nyeshyamba.
Uwineza Adeline