Isubikwa ry’inama ya CHOGAM resize igihombo ku bacuruzi batanga serivisi z’Amahoteli zari zisanzwe zigeze ahamanuka
ubukungu bw’uRwanda bwari busanzwe bwarazahajwe n’icyorezo cya Coronavirusi,amahoteli n’ubukerarugendo kw’isonga ry’ibikorwa byagizweho ingaruka na Covid-19
Abucuruzi bwa za Serivisi, by’umwihariko imyidagaduro ,Kwakira abantu ,n’ubukerarugendo ndetse bwari busanzwe butanga akazi kenshi,nibwo bwakozweho cyane n’ingaruka za Covid-19
N’ubwo uRwanda rwari rumajije kwitegura bihagije kwakira inama ya CHOGAM ndetse rukaba ari narwo rugomba kuyakira mugihe hagitegerejwe gutangazwa itariki iyi nama izasubukirwaho, abashoramari b’imbere mu gihugu bagezezweho n’ingaruka nyuma yo gushora amafaranga menshi ,
harimo kwagura ibikorwa byabo gukodesha ibikoresho n’ibindi.., mu rwego rwo kongera ubushobozi kugirango babashe kwakira abantu bagombaga kwitabira iyo nama.
Abantu basaga 10.000 baturutse mu bihugu 53 bigize umuryango wa Commonwealth nibo bari bategerejwe kwitabira iyi nama ndetse bikaba byari biteganyijwe ko Miliyoni zisaga 780 z’amadorali arizo zagombaga kwinjira biturutse mu Kwakira abantu bagombaga kuyitabira
Avugana n’ikinyamakuru the Easterafrica dukesha iyi nkuru Bwana Munyaneza Eugene Umuyobozi wa Ubumwe Grand Hotel yagize ati:”isubikwa rya CHOGAM ryadusubije inyuma cyane kuberako twari twarashoye amafanga menshi mu myiteguro Nk’uko twabisabwaga n’abashinzwe kubigenzura mu mezi make ashize .”
Ubumwe Grand Hotel yari imwe mu mahoteri yagombaga Kwakira ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bagomba kwitabira CHOGAM .
Munyaneza akomeza avuga ko iyi hoteri abereye Umuyobozi ubu iri kwibanda mu kwakira abakiriya b’imbere mu gihugu , ibiganiro n’inama rusange mu rwego rwo kugabanya i gihombo.
Isubikwa ry’inanama ya Chogam ryateje igicu cy’umwijima mu bukungu bw’uRwanda bwari busanzwe bwarazahajwe n’icyorezo cya Coronavirusi
ubucuruzi bwa za Serivisi, by’umwihariko imyidagaduro ,kwakira abantu ,n’ubukerarugendo ndetse bwari busanzwe butanga akazi kenshi,nibwo bwakozweho cyane.
Abantu basaga 10.000 baturutse mu bihugu 53 bigize umuryango wa Commonwealth nibo bari bategerejwe kwitabira iyi nama ndetse bikaba byari biteganyijwe ko Miliyoni zisaga 780 z’amadorali arizo zagombaga kwinjira biturutse mu Kwakira abantu bagombaga kuyitabira
Abasesenguzi mu by’ubukungu bakomeje kwibaza uburyo iyi serivise y’amahoteli izazahuka,dore ko n’ikigega cyashyiriweho kuyizamura ibikorwa byacyo byabaye iyanga ukurikije n’ibyangombwa byasabwaga kugirango uhabwe iyo nguzanyo bamwe mu banyamahoteli bavuga ko byarimo amananiza menshi.
Umwe mu bakozi ba Banki y’ubucuruzi zikorera hano mu Rwanda utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko,bahawe amabwiriza na Banki nkuru y’igihugu BNR ko batagomba gutanga inguzanyo ku bigo bitanga serivise y’ubukerarugendo n’amahoteli,bakaba bagomba kuzategereza undi mwanzuro wa BNR.
Mwizerwa Ally